Friday, November 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika yitwaye neza arimo iyatsinze iyo muri Congo

radiotv10by radiotv10
09/12/2024
in BASKETBALL, SIPORO
0
Amakipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika yitwaye neza arimo iyatsinze iyo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR WBBC na REG WBBC ahagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika mu mukino wa Basketball mu cyiciro cy’abagore ‘Women Basketball League Africa’, akomeje kwitwara neza, aho nk’ikipe ya APR imaze gutsinda imikino irimo uwo yatsinze ikipe yo muri DRC.

Iri rushanwa rigeze ku munsi wa kane, aho aya makipe yakinnye mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 07 Ukuboza 2024.

Ikipe ya APR W BBC yitwaye neza itsinda C.N.S.S yo muri Congo Kinshasa, amanota 73 kuri 68 (15-9, 13-21, 26-15 na 26-23).

REG W BBC, yo ntiyatangiye neza iri rushanwa kuko yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Ferroviario Maputo (Mozambique), ku manota 78 kuri 74 (18-13, 20-18, 16-17 na 24-26).

Ku munsi wa Gatatu w’iri rushanwa, tariki 8 Ukuboza 2024, ikipe ya APR W BBC yatsinzwe na Friend’s Basketball Association yo muri Cote d’Ivoire ku manota 63-55 (18-13, 04-18, 13-20 na 20-12).

Ikipe ya REG W BBC ikaba igaruka mu kibuga kuri uyu wa Mbere, tariki 9 Ukuboza 2024, ikina umukino wayo wa kabiri, aho ihura na AS MAKOMENU, yo muri Congo Kinshasa (15h00).

APR W BBC yo ikaba izagaruka mu kibuga ikina umukino wa nyuma mu matsinda, ku munsi w’ejo, tariki 10.12.2024, ihura na SC. Alexandria yo mu Misiri (21h00).

Uko amakipe ahagaza mu matsinda:

Itsinda B (Buri kipe imaze gukina imikino 2)

  1. Sporting 3 PTS
  2. APR W BBC 3 PTS3. C.N.S.S 3PTS
  3. Friend’s Basketball Association 3 PTS

Itsinda C (Amakipe amaze gukina umukino umwe)

  1. JEANNE D’ARC 2 pts
  2. FERROVIARIO MAPUTO 2pts
  3. R.E.G W BBC 1 pt
  4. ASB MAKOMENO 1 pts
Ikipe ya APR WBBC yitwaye neza

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Umuryango ‘Ineza Foundation’ urishimira ibyo wagezeho mu myaka 10 umaze ukorera mu Rwanda

Next Post

Polisi yinjiye mu kibazo cyo kuba habuze abapolisi bacunga umutekano ahari kubera umukino w’ikipe yayo

Related Posts

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
12/11/2025
0

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka...

IZIHERUKA

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga
MU RWANDA

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

14/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice by’Uturere dutatu mu Rwanda

14/11/2025
Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

14/11/2025
Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi yinjiye mu kibazo cyo kuba habuze abapolisi bacunga umutekano ahari kubera umukino w’ikipe yayo

Polisi yinjiye mu kibazo cyo kuba habuze abapolisi bacunga umutekano ahari kubera umukino w’ikipe yayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.