Ikibuga cy’Indege cya Bruxelles cyari cyahagaritse ibikorwa kubera impungenge z’umutekano zatewe n’indege zitagira abapilote (Drones) bitazwi aho zaturutse zahazengurutse, cyasubukuye imirimo.
Inkuru yabanje:
Ibikorwa byo kuri ibi Bibuga by’indege byafunzwe kuva mu ijoro ryacyeye, byatumye ingendo z’indege 41 zisubikwa ku Kivuga cy’Indege cya Bruxelles. Muri izi zasubitswe harimo 22 z’indege zagombaga guhaguruka, mu gihe izindi 19 ari iz’izagombaga kuhagwa.
Ni mu gihe ingendo 24 zerecyejwe ku bindi bibuga by’indege. Ahagana sita z’ijoro ryacyeye, sosiyete ya Skeyes igenzura iki Kibuga cy’indege, yatangaje ko indege zakoze ingendo zirindwi, zo zabashije guhaguruka mbere yuko saa sita zigera.
Iri hagarara ry’ibikorwa byo ku Bibuga by’Indege, bihagaze nyuma yuko hamaze iminsi hagaragara indege zitagira abapilote zizenguruka ku bibuga by’indege, kandi bikaba bitazwi aho zituruka.
Gusa amakuru atangazwa, aravuga ko ibikorwa byo kuri ibi bibiga by’indege bigomba gusubukurwa kuri uyu wa Gatatu, nubwo kuva saa sita z’ijoro byari byahagaze.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bubiligi, Bernard Quintin, yatangaje ko Minisitiri w’Intebe Bart De Wever, agomba gutumiza inama y’igitaraganya y’Umutekano kugira ngo yige ku kibazo cy’izi ndege zimaze iminsi zigaragara ku Bibuga by’Indege byo muri iki Gihugu.
Bernard Quintin yagize ati “Tugomba gufata ibi bintu nk’ibikomeye. Gusa tukarangwa n’ituze no gushikama. Ni gombwa ko ibikorwa binyuranye bigomba gukomeza muri iki gitondo hagakorwa inama yo guhuza ibikorwa, hakagira ibikorwa mu rwego rwa Politiki bitewe n’uko ibintu byifashe.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo tuzi ahaturuka izi Drones zagaragaye ziguruka kuri bimwe mu Bibuga by’Indege byacu eji hashize ndetse no mu bindi bice mu Gihugu. Abayobozi bari maso mu ijoro ryose bagenzura uko ikibazo giteye.”
UPDATE
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ingendo z’indege ku Kibuga cy’Indege cya Bruxelles zasubukuye, n’uko bisanzwe, nyuma yuko izikabakaba 80 zihungabanye bitewe n’impungenge z’umutekano zavutse kubera drones zahagaragaye zihazenguruka.
Aya makuru yo gusubukura ingendo ku Kibuga cy’Indege cya Bruxelles, yemejwe na Ariane Goossen, Umuvugizi w’iki Kibuga cy’Indege. Yagize ati “Ibintu biri gusubira ku murongo uko umunsi uri kugenda.”
Ariane Goossen yatangaje ko iri hungabana ry’ibikorwa by’ikibuga cy’Indege cya Bruxelles, ryatumye abagenzi bari hagati ya 400 na 500 barara ku Kibuga cy’Indege cya Zaventem.
France 24 itangaza ko izi ndege zitagira abapilote zagaragaye zizenguruka kuri iki Kibuga cy’Indege, bikekwa ko zifitanye isano n’u Burusiya.
Uretse u Bubiligi, hari ibindi Bihugu byagaragayemo ziriya ndege zitagira abapilote, nk’u Budage ndetse na Denmark. Izi ndege zimaze igihe zigaragara ku Bibuga by’indege bimwe na bimwe muri ibi Bihugu, ndetse no ku bigo bya gisirikare.
RADIOTV10










