Abasirikare b’u Burundi bari bakiri mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23, biravugwa ko batangiye gucyurwa mu Gihugu cyabo bakoresheje inzira y’amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika.
Amakuru dukesha SOS Médias Burundi yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, avuga ko abatangabuhamya benshi bemeza ko abo basirikare b’u Burundi bahoze mu Mujyi wa Uvira mbere yuko wigarurirwa n’abarwanyi ba AFC/M23 mu ijoro ryo ku ya 09 rishyira ku ya 10 Ukuboza.
Amakuru kandi avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, hari ubwato bwaturutse mu bice by’Ikiyaga cya Baraka n’icya Mboko yagiye mu gice kirimo ingabo zirwanira mu mazi cya Rumonge, umujyi uri ku cyambu mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Burundi.
SOS Médias Burundi ivuga ko kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, amakamyo arenga atandatu yari ahagaze hagati y’icyambu cya Rumonge n’ibirindiro by’ingabo za gisirikare, yatwaye abasirikare b’u Burundi akaberekeza i Bujumbura. Amakuru avuga ko aba basirikare bagaragaza imbaraga nke cyane, nk’abashonje ndetse bananiwe.
Gusa umubare nyawo w’abasirikare b’u Burundi bagomba gucyurwa bavuye muri biriya bice byo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nturamenyekana.
Ihuriro AFC/M23 ryari riherutse gushyira hanze itangazo, rivuga ko nubwo hari abasirikare benshi b’u Burundi bavuye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagasubira iwabo, ariko hari n’abandi bakiri mu bice binyuranye by’iki Gihugu.
Ni mu gihe kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, hari abasirikare ba Congo bagera ku 1 000, bari kumwe n’inyeshyamba z’umutwe wa FDLR, bahungiye muri Rumonge bakoresheje n’ubundi inzira y’Ikiyaga.
Amakuru avuga ko hari basirikare n’abarwanyi benshi bakoraniye mu kigo cya gisirikare kiri hafi hafi ya Bujumbura, ndetse n’abari muri sitade yo muri uyu mujyi, nyuma yo guhunga.
RADIOTV10







