Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho avugwa ku Ngabo zagiye gufasha FARDC ziri i Goma

radiotv10by radiotv10
24/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri S.Africa yagaragaje igikwiye gukorerwa Abasirikare b’iwabo bari muri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Ingabo zagiye mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) zari i Goma, zitangira gutaha, kandi zikanyura no mu Rwanda.

Izi ngabo za Afurika y’Epfo ziherutse guhura n’isanganya ubwo zarwanyaga umutwe wa M23 mu rugamba rwo kubohoza umujyi wa Goma, zari zamanitse amaboko, nyuma yo gukubitwa incuro n’uyu mutwe ugiye kuzuza ukwezi ugenzura uyu Mujyi.

Amakuru dukesha Umunyamakuru Daniel Michombero ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko izi Ngabo za SADC zagiye mu butumwa bwiswe SAMIDR zitangira gutaha kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Daniel Michombero yagize ati “Ingabo za SADC (SAMIDRC) zirava mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare.”

Uyu munyamakuru yakomeje agira ati “Nk’uko tubikesha isoko y’amakuru, izi ngabo ziza kujyenda zidafite intwaro, ziraza kunyura mu Rwanda (Grande Barrière) mu gihe Ikibuga cy’Indege cya Goma kigifunze.”

Ingabo za Afurika y’Epfo zagiye mu butumwa bwa SADC gufasha FARDC guhangana n’umutwe wa M23, ziherutse gupfusha abasirikare 14 baguye mu mirwano yari ibahanganishije n’uyu mutwe, ndetse imirambo yabo ikaba iherutse gucyurwa na yo inyujijwe mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yizeje Abaturage b’Igihugu cye, ko ubutegetsi bwe bugiye gukora ibishoboka kugira ngo abasirikare babo bari muri Congo, batahe amahoro.

Mu ijambo rigagaragariza abaturage be uko Igihugu cyabo cyifashe yanavugiyemo ibi, Cyiril Ramaphosa, yavuze ko Guverinoma y’Igihugu cye, na yo ishyigikiye ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, bishakirwa umutu binyuze mu nzira z’ibiganiro, aho kuba iz’ingufu za gisirikare.

Mu ntangiro z’uku kwezi kandi, Perezida Lazarus Chakwera w’Igihugu cya Malawi na cyo gifite abasirikare bagiye muri ubu butumwa bwa SADC, yategetse Umugaba Mukuru w’Ingabo mu Gihugu cye, gutegura uburyo abasirikare babo bari mu burasirazuba bwa Congo, bataha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − twelve =

Previous Post

Hatangajwe igihano cyakatiwe uwari uyoboye agatsiko k’insoresore zishe umuraperi w’ikirangirire

Next Post

Iby’ingenzi Abagaba Bakuru b’Ingabo zo muri EAC na SADC baganiraho mu nama y’ibya Congo

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi Abagaba Bakuru b’Ingabo zo muri EAC na SADC baganiraho mu nama y’ibya Congo

Iby’ingenzi Abagaba Bakuru b’Ingabo zo muri EAC na SADC baganiraho mu nama y’ibya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.