Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Ingabo zagiye mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) zari i Goma, zitangira gutaha, kandi zikanyura no mu Rwanda.
Izi ngabo za Afurika y’Epfo ziherutse guhura n’isanganya ubwo zarwanyaga umutwe wa M23 mu rugamba rwo kubohoza umujyi wa Goma, zari zamanitse amaboko, nyuma yo gukubitwa incuro n’uyu mutwe ugiye kuzuza ukwezi ugenzura uyu Mujyi.
Amakuru dukesha Umunyamakuru Daniel Michombero ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko izi Ngabo za SADC zagiye mu butumwa bwiswe SAMIDR zitangira gutaha kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Daniel Michombero yagize ati “Ingabo za SADC (SAMIDRC) zirava mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare.”
Uyu munyamakuru yakomeje agira ati “Nk’uko tubikesha isoko y’amakuru, izi ngabo ziza kujyenda zidafite intwaro, ziraza kunyura mu Rwanda (Grande Barrière) mu gihe Ikibuga cy’Indege cya Goma kigifunze.”
Ingabo za Afurika y’Epfo zagiye mu butumwa bwa SADC gufasha FARDC guhangana n’umutwe wa M23, ziherutse gupfusha abasirikare 14 baguye mu mirwano yari ibahanganishije n’uyu mutwe, ndetse imirambo yabo ikaba iherutse gucyurwa na yo inyujijwe mu Rwanda.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yizeje Abaturage b’Igihugu cye, ko ubutegetsi bwe bugiye gukora ibishoboka kugira ngo abasirikare babo bari muri Congo, batahe amahoro.
Mu ijambo rigagaragariza abaturage be uko Igihugu cyabo cyifashe yanavugiyemo ibi, Cyiril Ramaphosa, yavuze ko Guverinoma y’Igihugu cye, na yo ishyigikiye ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, bishakirwa umutu binyuze mu nzira z’ibiganiro, aho kuba iz’ingufu za gisirikare.
Mu ntangiro z’uku kwezi kandi, Perezida Lazarus Chakwera w’Igihugu cya Malawi na cyo gifite abasirikare bagiye muri ubu butumwa bwa SADC, yategetse Umugaba Mukuru w’Ingabo mu Gihugu cye, gutegura uburyo abasirikare babo bari mu burasirazuba bwa Congo, bataha.
RADIOTV10