Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwasohoye impapuro zo guta muri yombi abarimo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bakekwaho.
Benjamin Netanyahu yashyiriweho impapuro na ICC, kimwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Yoav Gallant; kubera ibyaha by’intambara bakekwaho bishingiye ku ntambara Igihugu cyabo cyashoje mu bice binyuranye muri Palestina birimo Intara ya Gaza.
Umucamanza w’uru Rukuko rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, yavuze ko “ntangaje impapuro zita muri yombi abantu babiri, Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant, ku bw’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bakekwaho gukora kuva tariki 08 Ukwakira 2023 kugeza tariki 20 Gicurasi 2024, ubwo Ubushinjacyaha bwatangaga ikirego cyo kubafata.”
Urukiko ruvuga ko “habonetse ibimenyetso bifatika ahabereye ibyaha” bigize impamvu zikomeye zituma Netanyahu na Gallant “buri umwe akekwaho kugira uruhare mu byaha bikurikira byakozwe bihuriweho: Ibyaha by’Intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubwicanyi, ibyo gutoteza n’ibyaha bitesha agaciro ikiremwamuntu.”
Izi mpapuro zo guta muri yombi Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant zisohotse nyuma yuko intambara imaze igihe mu Ntara ya Gaza yinjiye mu mwaka wayo wa kabiri, aho imaze guhitana Abanya-Palestina barenga ibihumbi 44 biganjemo abagore n’abana, mu gihe imaze gukomerekeramo abantu ibihumbi 103.
RADIOTV10