Umutwe wa M23 watangaje ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyakoresheje indege y’imirwano yo mu bwoko bwa Sukhoi mu kumisha ibisasu mu duce dutuwemo n’abaturage, bikivugana bamwe muri bo barimo n’uruhinja.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki Indwi Gashyantare 2025, rigaragaza ibi bikorwa bya FARDC byakozwe kuri uyu wa Kane tariki 06.
Iri tangazo ritangira rivuga ko “Ihuriro rw’Ubutegetsi bwa Kinshasa rikomeje kwica abasivile. Kuri uyu wa 06 Gashyantare 2025 indege y’imirwano (Sukhoi) yarashe mu bice bituwemo n’abaturage benshi bya Nyabibwe no mu bice bihakikije, bica abasivile bane barimo n’uruhinja.”
Ubuyobozi bwa M23 kandi bwatangaje ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zarekuye abarwanyi 100 barimo aba FARDC ndetse na FDLR, mu bazishyikirije i Goma, bakajya kwica abaturage.
Itangazo rya M23 rigakomeza rigira riti “Twafashe batanu muri bo (batatu ba FARDC ndetse na babiri ba FDLR) bari bafite intwaro enye na grenade eshatu.”
Umutwe wa M23 watangaje ko uzakomeza kurinda ubuzima bw’abaturage, bityo ko udashobora kwihanganira ibikorwa nk’ibi binyuranyije n’intego yawo.
Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa hatangiye agahenge kafashwe n’uyu mutwe wa M23 katangiye tariki 04 Gashyantare 2025, ariko mu itangazo rigatangaza, uyu mutwe ukaba wari wavuze ko udashobora na rimwe kuzihanganira kumva hari aho uruhande bahangane rwakomeje koreka imbaga, kuko utazabirebera, ahubwo ko uzatabarana ingoga.
Nanone kandi ibi bibaye habura iminsi ibiri gusa ngo haterana Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’Imiryango ibiri, uwa SADC n’uwa EAC, kuri uyu wa Gatandatu bazahurira muri Tanzania kugira ngo bige ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.
Ni inama izitabirwa na Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, ndetse na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, nk’uko byemejwe na Perezida William Ruto wa Kenya unayoboye EAC.
RADIOTV10