Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, bamaze igihe bafunze, biravugwa ko boherejwe muri Gereza ya Ndolo.
Amakuru aturuka muri DRC, avuga ko aboherejwe muri iyi Gereza ya gisirikare iri i Kinshasa, barimo kandi Général de Brigade Général de Brigade John Kabila wahoze afite inshingano zikomeye ku butegetsi bwa Joseph Kabila.
Barimo kandi Général Major Nyembo Kufi, aho amakuru avugwa ko aba bose boherejwe n’ibiro bishinzwe ubutasi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026.
Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wahoze ari Umugaba Mukuru wa FARDC, watawe muri yombi muri Nyakanga umwaka ushize wa 2025, akurikiranyweho umugambi wo gushaka kwivugana Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi.
Muri uko kwezi kandi Ishyaka rya UPDS rya Perezida Tshisekedi, ryavuze ko mu mamazwa yakorewe uyu Mujenerali, atigeze ahakana uriya mugambi ashinjwa.
Umwaka ushize kandi wasize hari abasirikare bakuru mu gisirikare cya DRC batawe muri yombi, barimo Gen. John Tshibangu wakunze kwigaragaza nk’ufite ubushobozi bwo kurandura M23.
Muri uriya mwaka kandi hafunzwe abandi bajenerali, nka Lieutenant-Général Jean-Claude Yav wigeze kuyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Perezida, aho na we yavugwagaho gucura umugambi wo kugirira nabi Perezida Felix Tshisekedi.

RADIOTV10











