Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari boherejwe mu butumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasubira mu Gihugu cyabo, banyujijwe mu Rwanda, aho imodoka z’imwe muri kompanyi itwara abagenzi mu Rwanda zazagiye kubafata. Aba basirikare bateguriwe umuhango wo kuzabakira iwabo uzayoborwa na Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu cyabo.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, rivuga ko “aba basirikare bazagera ku Kigo cya Gisirikare ‘Air Force Base Bloemspruit muri Bloemfontein ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025.”
SANDF ikomeza ivuga ko “Abasirikare bazakirwa na Minisitiri w’Ingabo n’Abahoze mu Gisirikare, ari kumwe n’Abagize Inama Nkuru ya Gisirikare.”
Ubuyobozi bw’Ingabo za Afurika y’Epfo kandi bwatangaje ko nyuma y’iki gikorwa cyo kwakira aba basirikare, Minisitiri w’Ingabo,
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025, hari abasirikare bahagurika mu Kigo cya Bambiro aho bari bamaze igihe bari, aho n’ubundi banyuzwa mu Rwanda kugira ngo babone uko bafata indege izabasubiza mu Gihugu cyabo cya Afurika y’Epfo.
Hari amakuru kandi avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, imodoka zo mu bwoko bwa Bisi zazindukiye kuri iki Kigo cya Bambiro gufata aba basirikare, aho biteganyijwe ko banyuzwa n’ubundi mu Rwanda ubundi bakazakomeza urugendo ruberecyeza mu Gihugu cyabo.
Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC, kuri uyu wa Kane bwatangaje ko none hateganyijwe icyiciro cya kabiri cyo gucyura abasirikare ba SAMIDRC bari i Goma no muri Sake, ndetse bugaragaza imodoka zari zagiye kubafata mu Bigo barimo.
Amafoto yashyizwe hanze na SADC, agaragaza imodoka za Bisi za Kompanyi ya RITCO itwara abagenzi mu Rwanda, zagiye gufata aba basirikare.
Mu mpera za Mutarama 2025 ubwo umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma, aba basirikare ba Afurika y’Epfo bari baragiye mu butumwa bwa SADC gufasha FARDC guhangana n’uyu mutwe w’Abanyekongo, bagaragaye bari kurasana n’abarwanyi bawo, ariko baza kuneshwa, bafata icyemezo cyo kumanika amaboko, baza no kugotwa n’abarwanyi b’uyu mutwe.
Kuva mu mpera za Mata uyu mwaka, SADC yatangiye gucyura abasirikare n’ibikoresho byakoreshwaga n’abari muri buriya butumwa bw’uyu Muryango, ahagaragaye cyane ibikoresho byajyanwaga muri Tanzania na byo byanujijwe mu Rwanda.

RADIOTV10