Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Amakuru agezweho ku ikipe y’i Burundi yanze kwambara ‘Visit Rwanda’

radiotv10by radiotv10
12/03/2024
in BASKETBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho ku ikipe y’i Burundi yanze kwambara ‘Visit Rwanda’
Share on FacebookShare on Twitter

Bidasubirwaho, ikipe y’umukino wa Basketaball ya Dynamo Basketball Club yari yitabiriye irushanwa Nyafurika BAL riri kubera muri Afurika y’Epfo, yasezerewe nyuma yo guterwa mpaga ubugirakabiri kubera gutsimbarara ku cyemezo cyayo cyo kwanga kwambara umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’ nk’umuterankunga w’imena.

Iyi kipe yari iherutse guterwa mpaga mu mpera z’icyumweru gishize ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024 mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat yo muri Maroc.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa BAL kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, rivuga ko iyi kipe yongeye guterwa mpaga mu mukino wari kuyihuza n’ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola, na bwo ikaba yanze kwambara umwambaro uriho uwo muterankunga mukuru.

Iri tangazo ryashyizwe hanze na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, rivuga ko iyi kipe ya “Dynamo Basketball Club yakomeje kwanga kubahiriza amategeko ya Basketball Africa League (BAL) ndetse n’amabwiriza ajyanye n’umwambaro n’impuzankano, mu mukino wari uteganyijwe wagombaga kuyihuza na Petro de Luanda.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Hagendewe ku mategeko ya FIBA, guterwa mpaga ubugirakabiri mu irushanwa rimwe bituma iyi kipe ihita isezererwa.”

Ni mu gihe umukino wa mbere w’iyi kipe yaDynamo BBC yari yakinnye ku wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024, yari yatsinzemo amanota 86-73 Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, aho yari yawukinnye bahishe ijambo Visit Rwanda riba riri ku mwambaro imbere.

Iki cyemezo cyo guhisha iyo jambo kandi, cyari cyashimwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yari yashimiye iyi kipe uburyo iri guhesha ishema Igihugu.

Iyi kipe yari yitabiriye irushanwa rya BAL riri kubera muri Afurika y’Epfo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + thirteen =

Previous Post

Perezida Kagame na we hari icyo yemeye mu gushaka umuti w’ibyo muri Congo

Next Post

Hamaganywe imvugo ‘ishengura’ abacitse ku icumu rya Jenoside itanasigasira ubumwe b’Abanyarwanda yakoreshejwe na Mayor

Related Posts

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda Police FC yatumije iy’Ingabo z’u Rwanda APR FC gukina umukino wa gicuti nyuma y’aho yifuje...

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
1

Umunyamakuru wa RADIOTV10 Kanyamahanga Jean Claude uzwi ku izina rya Kanyizo, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Kanyamahanga...

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

by radiotv10
29/07/2025
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu, yahamije ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba kugaruka mu kazi, ariko ko atamwerera ngo...

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, bamaganye amakuru y’Ibuhuha yavugaga ko amatora ya Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe...

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

IZIHERUKA

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports
FOOTBALL

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

01/08/2025
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamaganywe imvugo ‘ishengura’ abacitse ku icumu rya Jenoside itanasigasira ubumwe b’Abanyarwanda yakoreshejwe na Mayor

Hamaganywe imvugo 'ishengura' abacitse ku icumu rya Jenoside itanasigasira ubumwe b’Abanyarwanda yakoreshejwe na Mayor

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.