Inkongi y’umuriro yari yibasiye Pariki y’Igihugu y’Ishyamba rya Nyungwe, ku gice giherereye ku Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, yazimye nyuma yo kwiyambaza indege izimya inkongi.
Iyi nkongi y’umuriro yamenyekanye mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, ahagana saa saba, aho inzego zirimo iz’umutekano ndetse n’abaturage bahitaga bajya gutangira kugerageza kuyizimya.
Ubwo iyi nkongi yadukaga ku wa Mbere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel, wavugaga ko hatahise hamenyekana icyaba cyayiteye, yavuze ko abaturage bahise bajya kugerageza kuyizimya ariko birinda bigera mu masaha y’ijoro byananiranye.
Ndamyimana yatangaje ko iyi nkongi yamaze kuzima, kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, nyuma yo kwiyambaza izindi mbaraga zisumbuyeho, kuko iz’amaboko zari zananiwe.
Yabwiye Kigali Today ati “Indege yaradufashije cyane kuko yagiye imena amazi aho abaturage badashobora kugera, cyane cyane ku biti binini byari byafashwe n’umuriro byagurumanaga, nyuma bikaza kugwa bigatogoka bigafatisha n’ahataragera umuriro.”
Uyu muyobozi avuga ko abaturage bagera muri 360 baje gutizwa imbaraga n’indege izimya inkongi yagiye kubatera ingabo mu bitugu, bigatanga umusaruro watumye kuri uyu wa Gatatu, izima.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, kandi bwavuze ko aba baturage bagiye gutanga umusanzu mu kuzimya iyi nkongi y’umuriro, bafashwaga mu mibereho, bagahabwa ibyo kurya no kunywa, kandi ko basimburanaga.
Nubwo ubu buyobozi buvuga ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana mu buryo bwa burundu, ariko bikekwa ko yatewe n’abari bagiye guhakura ubuki, kuko hari abakunze kujya muri iri shyamba rwihishwa bagiye guhakuramo ubuki.
RADIOTV10