Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo z’u Burundi, bakomeje ibitero birimo n’iby’indege z’intambara, bigamije kurimbura Abanyamulenge.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, aho yavuze ko kuva ejo hashize, uruhande bahanganye rwari rukomeje imigambi yarwo mibisha.
Kanyuma, yavuze ko kuri uyu wa “wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, no kuva mu masaha ya kare yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025, ingabo zihurije hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, zakomeje ibikorwa byo kurimbura abaturage b’Abatutsi b’Abanyamulenge.”
Kanyuka yavuze ko kandi mu bitero biri gukorwa n’uru ruhande bahanganye, harimo “iby’Indege z’intambara za Sukhoi-25, kajugujugu z’intambara, n’indege zitagira abapilote za gisirikare, ziri guturuka mu Burundi, zagabye ibitero by’indege ku buryo butaziguye mu bice bituwe n’abaturage b’ABanyamulenge bya Mikenke na Rwesankuku, mu buryo bunyuranyije n’amahame shingiro y’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.”
Kanyuka yavuze ko ibi bitero byibasira nkana abaturage badafite kirengera, bigahitana abagore n’abana, kandi ni bimwe mu bigize politiki ihuriweho y’iterabwoba, gusenya, no kurimbura abaturage b’igice runaka hashingiwe ku bwoko bwabo. Ati “Ibikorwa nk’ibyo bigize ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”
Imirwano muri Kivu y’Epfo yakajije umurego kuva mu cyumweru gishize, aho iri Huriro rya AFC/M23 ryafatage icyemezo cyo guhangana n’abiganjemo abasirikare b’u Burundi, birangira ribohoje Umujyi wa Uvira ubu ugenzurwa n’iri huriro.
AFC/M23 kandi yari yatangaje ko nyuma yo kubohoza Uvira, nubwo hari abasirikare benshi b’u Burundi batashye mu Gihugu cyabo, ariko hari n’abandi bakomeje gushinga imizi mu misozi miremire muri Kivu y’Epfo, ribasaba gutaha vuba na bwangu.
RADIOTV10











