Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

radiotv10by radiotv10
13/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo z’u Burundi, bakomeje ibitero birimo n’iby’indege z’intambara, bigamije kurimbura Abanyamulenge.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, aho yavuze ko kuva ejo hashize, uruhande bahanganye rwari rukomeje imigambi yarwo mibisha.

Kanyuma, yavuze ko kuri uyu wa “wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, no kuva mu masaha ya kare yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025, ingabo zihurije hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, zakomeje ibikorwa byo kurimbura abaturage b’Abatutsi b’Abanyamulenge.”

Kanyuka yavuze ko kandi mu bitero biri gukorwa n’uru ruhande bahanganye, harimo “iby’Indege z’intambara za Sukhoi-25, kajugujugu z’intambara, n’indege zitagira abapilote za gisirikare, ziri guturuka mu Burundi, zagabye ibitero by’indege ku buryo butaziguye mu bice bituwe n’abaturage b’ABanyamulenge bya Mikenke na Rwesankuku, mu buryo bunyuranyije n’amahame shingiro y’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.”

Kanyuka yavuze ko ibi bitero byibasira nkana abaturage badafite kirengera, bigahitana abagore n’abana, kandi ni bimwe mu bigize politiki ihuriweho y’iterabwoba, gusenya, no kurimbura abaturage b’igice runaka hashingiwe ku bwoko bwabo. Ati “Ibikorwa nk’ibyo bigize ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”

Imirwano muri Kivu y’Epfo yakajije umurego kuva mu cyumweru gishize, aho iri Huriro rya AFC/M23 ryafatage icyemezo cyo guhangana n’abiganjemo abasirikare b’u Burundi, birangira ribohoje Umujyi wa Uvira ubu ugenzurwa n’iri huriro.

AFC/M23 kandi yari yatangaje ko nyuma yo kubohoza Uvira, nubwo hari abasirikare benshi b’u Burundi batashye mu Gihugu cyabo, ariko hari n’abandi bakomeje gushinga imizi mu misozi miremire muri Kivu y’Epfo, ribasaba gutaha vuba na bwangu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 2 =

Previous Post

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Related Posts

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi
AMAHANGA

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

by radiotv10
13/12/2025
0

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.