Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho ku watangaje ibihuha bica igikuba cy’ibyo yavugaga ko byabaye i Musanze

radiotv10by radiotv10
04/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko uherutse gutangaza amakuru y’ibinyoma aca igikuba, akoresheje YouTube, avuga ko ko i Musanze hatewe igisasu, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda.

Uyu mugabo akoresheje umuyoboro wa YouTube Channel, aherutse kuvuga ko mu Karere ka Musanze, hatewe igisasu, bigatuma urusengero rugwira abantu, bamwe bakahasiga ubuzima, abandi bagakomereka.

Nyuma yo gutangaza aya makuru y’ibinyoma aca igikuba, Polisi y’u Rwanda yahise itangira kumushakisha, kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025 afatirwa mu Karere ka Burera mu Murenge wa Butaro mu Kagari ka Mubuga.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo, yemejwe na IP Ignace Ngirabakunzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru.

IP Ignace Ngirabakunzi watangaje ko nyuma yuko polisi ifashe uyu mugabo, yahise imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Butaro. Ati “Akurikiranyweho gutangaza ibinyoma bica igikuba mu baturage.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yaboneyeho kugira inama abantu bose babasha gukoresha uburyo nka buriya bwa YouTube batanga ibitekerezo, ko bakwiye “kubikora mu buryo bwiza, aho gukwiza ibihuha bisenya Igihugu, bikanakura umutima abaturage.”

IP Ignace Ngirabakunzi yakomeje avuga ko uburyo bwose abantu bakoresha basenya banatangaza “ibinyoma bisenya, bica igikuba ndetse bigatera ubwoba, ntabwo bishobora kwemerwa n’uwo ari we wese” bityo ko uzabikora wese azafatwa akabihanirwa hagendewe ku mategeko.

IP Ngirabakunzi ati “Ni yo mpamvu n’uriya yashyikirijwe inzego zishinzwe kumukurikirana.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga byumwihariko imiyoboro ya YouTube, bakunze kuburirwa kenshi ko bakwiye kwirinda gutangaza amakuru y’ibihuha, ndetse ababikoze bamwe bakaba barafashwe bakabiryozwa n’ubutabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + nine =

Previous Post

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Next Post

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Related Posts

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha...

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u...

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano
IBYAMAMARE

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.