Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho k’uwari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon wari umaze amezi atatu akora kandi yarasezeye

radiotv10by radiotv10
12/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho k’uwari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon wari umaze amezi atatu akora kandi yarasezeye
Share on FacebookShare on Twitter

Namenye Patrick wari warasezeye ku nshingano z’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, ariko agakomeza gukora, ubu biravugwa ko yamaze guhagarika izi nshingano ndetse akaba yakoze ihererekanyabubasha n’uwo azisigiye.

Mu ntangiro za Nzeri 2024, byavuzwe ko Namenye Patrick wari umaze imyaka ibiri ari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, yasezeye kuri izi nshingano, aho byanavugwaga ko yabonye akandi kazi.

Gusa ntiyahise ava muri izi nshingano, kuko yasabwe kuzikomeza kugira ngo afashe iyi kipe yari iri gushyiraho ubuyobozi bushya, yanaje no kubigeraho.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Kigali Today, avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, ari bwo Namenye Patrick yashyize akadomo kuri izi nshingano, ndetse anahererekanya ububasha na Liliane Uwimpuhwe uherutse guhabwa izi nshingano.

Iki gikorwa cy’ihererekanyabubasha cyabaye kuri uyu wa Gatatu, kizakurikirwa n’Inama izahuza Komite Nyobozi y’iyi kipe ya Rayon Sports iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, ari na yo izagaragarizwamo ishusho y’uko Namenye asize iyi kipe.

Amakuru avuga kandi ko Namenye Patrick na we azitabira iyi nama, kugira ngo hagaragazwe ibyo yakoze, nibiba na ngombwa anabitangeho umucyo n’ibisobanuro dore ko hari n’ibyo ashobora kuzakurikiranwaho.

Namenye Patrick avuye muri izi nshingano, nyuma yuko Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi ihugiye mu myiteguro y’imikino ikomeye, irimo n’uwayihuje na APR FC mu cyumweru gishize, ndetse Perezida w’Umuryango w’iyi kipe, Twagirayezu Thaddée akaba yari yavuze ko ubuyobozi bushya bwayo butari bwakabonye umwanya wo gushyira ku murongo ibijyanye n’ubunyamabanga bwayo kubera iyi mikino.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugira ibihe byiza muri shampiyona y’uyu mwaka, dore ko ari iyo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 30, mu gihe mucyeba wayo APR FC ifite iki gikombe, iri ku mwanya wa kane n’amanota 22 ariko ikaba igifite umukino umwe w’ikirarane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Umuvugizi wa RDF mu batanze ikiganiro mu nama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye

Next Post

Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga yahaye isezerano Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bigomba guhagarara-Perezida Kagame yatanze umurongo ntarengwa ku bimaze iminsi by’abica abarokotse Jenoside

Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga yahaye isezerano Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.