Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari uyimazemo imyaka ine.
Amakuru y’itandukana rya Police FC na Muhadjiri, yavuzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, na bamwe mu bakurikiranira hafi amakuru ya ruhago mu Rwanda.
Umunyamakuru w’Imikino Jean Luc Imfurayacu ukurikiranira hafi iby’imikino, mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, yemeje ko Muhadjiri yatandukanye na Police FC.
Mu butumwa bwe, Jean Luc yagize ati “Police FC yatandukanye na Muhadjiri HAKIZIMANA wari uyimazemo iminsi. Police FC yamaze kumwishyura ibisabwa bemeranya gutandukana.”
Muhadjiri yari yinjiye muri Police FC muri Nyakanga 2021 ubwo yari avuye muri AS Kigali yamazemo umwaka umwe, na yo yari yagiyemo amaze gutandukana na Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yari yakiniye umwaka umwe w’imikino wa 2019-2020.
Police FC itandukanye na Muhadjiri nyuma y’iminsi micye isinyishije umukinnyi wo hagati Djabel Manishimwe, na we winjiye muri iyi kipe nyuma yuko ntayo yari afite.
RADIOTV10