Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho muri M23 nyuma yo gukozanyaho na Wazalendo

radiotv10by radiotv10
04/11/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yaramutse ikora ikindi gikorwa kigaragaza ko igikomeye imbere ya FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wafashe agace ka Kamandi-Gite ko muri Teritwari ya Lubero, kari karagizwe indiri n’umutwe wa Wazalendo ufatanya n’igisirikare cya Congo (FARDC).

Agace kafashwe na M23, ni akitwa Kamandi-Gite gaherereye mu burengerazuba bw’Ikiyaga cya Edouard, muri Sheferi ya Batangi, muri Teritwari ya Lubero.

Aka gace kari mu maboko ya M23 kuva kuri iki Cyumweru tariki 03 Ugushyingo 2024, nyuma yo kugafata ibanje gukozanyaho mu mirwano ikomeye yabaye mu gitondo cya kare kuri uwo munsi yabereye mu bilometero bicye uvuye muri Kamandi-Gite.

Gusa ntiharatangazwa umubare w’abaguye muri iyi mirwano yatangiye saa cyenda z’urukerero rwo kuri iki Cyumweru, ikabera hafi y’aka gace ka Kamadi-Gite byarangiye gafashwe n’uyu mutwe wa M23.

Muri iyi mirwano yari ikomeye, umutwe wa M23 kandi wanagabye ibitero ku barwanyi b’umutwe wa Wazalendo ufatanya n’igisirikare cya Congo, ukomeje gukorera abaturage ibikorwa by’urugomo, aho wanagenzuraga aka gace.

Gufata aka gace ka Kamandi-Gite ko muri Teritwari ya Lubero, kazafasha uyu mutwe wa M23 kugenzura ibice byose byo mu majyepfo y’iyi Teritwari, ndetse n’ibice byose by’igice cy’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ikiyaga cya Edouard, gihuza iyi Teritwari y’iya Rutshuru.

Amakuru ava muri aka gace, kandi avuga ko abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo, bahise bajya gushinga ibirindiro ku misozi ikikihe aka gace ka Kamandi-Gite, kugira ngo bajye kwisuganya ngo na bo bagabe ibitero kuri M23 kugira ngo bisubize aka gace.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 20 =

Previous Post

Inkuru y’akababaro yerecyeye uwakoze ibikorwa byamamaye muri muzika ku Isi

Next Post

Ibirambuye ku muntu wa mbere wanduye Marburg mu Rwanda n’uko yakwirakwiye

Related Posts

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Nyuma y’ubujura bwakoranywe ubuhanga mu mwanya nk’uwo guhumbya bwabereye mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa, ubu abantu babiri bakekwaho...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

by radiotv10
28/10/2025
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura ibikoresho bikoreshwa mu buzima muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko muri iki Gihugu hagiye gutangizwa itangwa ry’umuti...

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

by radiotv10
27/10/2025
0

Paul Biya w’imyaka 92 yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ibintu byakurikiwe n’imvururu z’abashyigikiye Issa Tchiroma Bakary wemeza ko ari we...

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

by radiotv10
27/10/2025
0

Igihugu cya Mali cyahagaritse amasomo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza mu Gihugu hose, kubera ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikomoka kuri...

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
27/10/2025
0

Moussa Mara wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Mali, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri irimo umwe usubitse nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku muntu wa mbere wanduye Marburg mu Rwanda n’uko yakwirakwiye

Ibirambuye ku muntu wa mbere wanduye Marburg mu Rwanda n’uko yakwirakwiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.