Muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imirwano hagati ya M23 n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ufatanya n’Igisirikare cya DRC (FARDC), wagabye ibitero muri aka gace kagenzurwa na M23.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko iyi mirwano yaramutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, aho urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwaramutse rwumvikana hafi ya Paruwasi Gatulika iri muri aka gace.
Umwe mu baturage yagize ati “Muri Masisi-Centre, hari kubera imirwano hose. Abarwanyi ba APCLS (Wazalendo) batangiye ibitero muri Masisi-Centre kuva muri iki gitondo.”
Uyu muturage yakomeje agira ati “Ntituzi abari kugenzura uyu mujyi kuko imirwano iracyakomeje. Batangiye kurwana kuva mu gitondo cya kare. Abarwanyi ba Les wazalendo ya APCLS bafite ibirindiro i Masisi-Centre berecyeje ku Kiliziya mu gace kitwa Imara ni na ho batangirije ibitero, none turi kumva ibyakurikiyeho.”
Undi waganirije iki kinyamakuru, yavuze ko nta makuru menshi aramenyekana kuri iyi mirwano yaramutse yumvikana muri Masisi-Centre, ariko ko “M23 iracyakomeje kugira imbaraga muri ibi bice.”
Ni ku nshuro ya kabiri muri iki cyumweru abarwanyi ba Wazalendo bagerageza kugaba ibitero, dore ko n’ubundi bari babigerageje ku wa Mbere ariko bagahita bamururwa na M23.
Ibi bitero bibaye nyuma y’igihe Masisi Centre igenzurwa n’Umutwe wa M23, ndetse kuva uyu mutwe wagenzura aka gace, ibikorwa binyuranye byongeye gukora nubwo Sosiyete sivile ivuga ko abaturage bagera muri 50% mu bari batuye uyu mujyi, bajunze.
Abarwanyi ba Wazalendo bakomeje kugerageza kugaba ibitero kuri M23 muri aka gace, bakomeje gusa nk’abatokoza ibiri kugerwaho muri ibi bice, aho amahoro yongeye kuboneka.
RADIOTV10