Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho y’imirwano muri Congo: Urugamba rwongeye kumvikanamo imbunda ziremereye

radiotv10by radiotv10
03/04/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imirwano hagati ya M23 n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ufatanya n’Igisirikare cya DRC (FARDC), wagabye ibitero muri aka gace kagenzurwa na M23.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko iyi mirwano yaramutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, aho urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwaramutse rwumvikana hafi ya Paruwasi Gatulika iri muri aka gace.

Umwe mu baturage yagize ati “Muri Masisi-Centre, hari kubera imirwano hose. Abarwanyi ba APCLS (Wazalendo) batangiye ibitero muri Masisi-Centre kuva muri iki gitondo.”

Uyu muturage yakomeje agira ati “Ntituzi abari kugenzura uyu mujyi kuko imirwano iracyakomeje. Batangiye kurwana kuva mu gitondo cya kare. Abarwanyi ba Les wazalendo ya APCLS bafite ibirindiro i Masisi-Centre berecyeje ku Kiliziya mu gace kitwa Imara ni na ho batangirije ibitero, none turi kumva ibyakurikiyeho.”

Undi waganirije iki kinyamakuru, yavuze ko nta makuru menshi aramenyekana kuri iyi mirwano yaramutse yumvikana muri Masisi-Centre, ariko ko “M23 iracyakomeje kugira imbaraga muri ibi bice.”

Ni ku nshuro ya kabiri muri iki cyumweru abarwanyi ba Wazalendo bagerageza kugaba ibitero, dore ko n’ubundi bari babigerageje ku wa Mbere ariko bagahita bamururwa na M23.

Ibi bitero bibaye nyuma y’igihe Masisi Centre igenzurwa n’Umutwe wa M23, ndetse kuva uyu mutwe wagenzura aka gace, ibikorwa binyuranye byongeye gukora nubwo Sosiyete sivile ivuga ko abaturage bagera muri 50% mu bari batuye uyu mujyi, bajunze.

Abarwanyi ba Wazalendo bakomeje kugerageza kugaba ibitero kuri M23 muri aka gace, bakomeje gusa nk’abatokoza ibiri kugerwaho muri ibi bice, aho amahoro yongeye kuboneka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + seventeen =

Previous Post

Sadate wifuza kugura Rayon yavuze akayabo azayitangaho n’indi mishinga bamwe bafashe nk’urwenya

Next Post

Kigali: Batatu barimo abana babiri bahiriye mu nzu yibasiwe n’inkongi y’amayobera

Related Posts

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa; bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba wa...

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

by radiotv10
01/11/2025
0

Madamu Samia Suluhu Hassan wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi, yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu cya Tanzania, ku majwi 97,66%, nk’uko...

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

by radiotv10
31/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibyo gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byavugiwe...

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

by radiotv10
31/10/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has strongly criticized France’s recent remarks...

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

by radiotv10
30/10/2025
0

Umuryango urwanya Ubushomeri n’Iyicarubozo ALUCHOTO watanze umuburo ko Abarundi baba mu Bihugu bimwe nka Tanzania na Malawi, bari gukorerwa ibikorwa...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Batatu barimo abana babiri bahiriye mu nzu yibasiwe n’inkongi y’amayobera

Kigali: Batatu barimo abana babiri bahiriye mu nzu yibasiwe n’inkongi y’amayobera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.