Thursday, November 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru anejeje aranugwanugwa mu ikipe y’i Burayi ikunzwe na benshi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru anejeje aranugwanugwa mu ikipe y’i Burayi ikunzwe na benshi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Arsenal ishobora gusinyisha umunyezamu David Raya, yari imaze imyaka 3 ikurikirana, igihe cyose iyi kipe yakwemera kumutangaho miliyoni 40 z’Ama-Pounds.

Biri kuvugwa uyu munyezamu David Raya, usanzwe ukinira ikipe ya Brentford, yakwinjira muri Arsenal muri iyi mpeshyi.

Ibinyamakuru bitandukanye biri gutangaza ko Arsenal iri kwifuza gusinyisha uyu munyezamu mu igura n’igurishwa ryo muri iyi mpeshyi.

Ikinyamakuru ‘The Athletic’ cyatangaje ko iby’uyu munyezamu uzaza guhanganira umwanya wa mbere n’umunyezamu Aaron Ramsdale, kandi David Raya na we arifuza kwerekeza muri Arsenal.

Uyu munyezamu w’Umunya-Espagne akaba asigaje umwaka umwe ku masezerano ye muri Brentford, gusa bikaba bivugwa ko, muri iyi mpeshyi, ahagaze ku gaciro ka miliyoni 40 z’ama-Pounds.

Amakuru avuga ko David Raya w’imyaka 27 yifuza kujya muri Arsenal dore ko atari ubwa mbere iyi kipe, yo mu majyaruguru y’umujyi wa Londres, imwifuje.

No mu mpeshyi ya 2020 ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko Arsenal yatanze icyifuzo cyo gukura uyu David Raya inshuro eshatu, ariko ikipe ya Brentford ibatera utwatsi, aho icyo gihe bavugaga ko batarekura uyu munyezamu.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Umunyarwandakazi wabaye Minisitiri mu Rwanda yahawe umwanya ukomeye ku Isi

Next Post

Niger: Abasirikare bahiritse ubutegetsi bakomeje gukora ibyibazwaho

Related Posts

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
12/11/2025
0

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka...

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5...

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

IZIHERUKA

Hagaragajwe igipimo kiri hejuru cy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu Rwanda n’ingamba zafashwe
IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe igipimo kiri hejuru cy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu Rwanda n’ingamba zafashwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

13/11/2025
Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

13/11/2025
Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

13/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Niger: Abasirikare bahiritse ubutegetsi bakomeje gukora ibyibazwaho

Niger: Abasirikare bahiritse ubutegetsi bakomeje gukora ibyibazwaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo kiri hejuru cy’umusaruro w’ubuhinzi upfa ubusa mu Rwanda n’ingamba zafashwe

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.