Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru arambuye ku mugabo wagaragaye akubitana ubugome umugore mu ruhame bikababaza ababibonye

radiotv10by radiotv10
25/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru arambuye ku mugabo wagaragaye akubitana ubugome umugore mu ruhame bikababaza ababibonye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga akubitira umugore mu ruhame, byaje kumumenyekana ko yahoze ari Umukozi w’Imana mu Karere ka Kayonza, akaba yaramaze gutabwa muri yombi.

Ni nyuma yuko mu cyumweru twaraye dusoje ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umugabo ari gukubitira umugore mu isoko ry’imbuto riherereye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, ndetse biza gusakara ku mbuga nkoranyambaga, aho uwitwa Clement Musinga yari yashyize aya mashusho kuri X [Twitter] asaba ko uwakoze ibi akwiye kubihanirwa.

Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Clement Musinga yari yagize ati “hari ibintu rwose muri iki kinyejana bidakwiye, by’umwihariko mu Gihugu cyacu. Ubundi mu busanzwe umutegarugori ni umubyeyi ugomba kubahwa, ibi bintu ntabwo bikwiye ku mutegarugori w’Umunyarwandakazi.”

Mu gusubiza ubu butumwa, Polisi y’u Rwanda yari yagize iti “Uwagaragaye mu mashusho akubita uyu mudamu yarafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukarange muri Kayonza mu gihe dosiye irimo gukorwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.”

Uyu mubyeyi wakubitwara, ni Kazayire Joselyne w’imyaka 48 y’amavuko, aho yakubiswe n’uwitwa Tumusifu John, ubwo yari ari kumwishyuza amafaranga ibihumbi 40 Frw, undi aho kumwishyura aramwadukira aramukubira.

Aba bombi basanzwe baziranye dore ko uwakubiswe, yari asanzwe asengana n’uwamuhohoteye, kuko yari Pasiteri we, banahurira mu byumba by’amasengesho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko uyu Tumusifu asanzwe akora muri Kompanyi ya Trinity y’imodoka zitwara abagenzi muri Uganda.

SP Hamdun Twizeyimana uvuga ko nyuma yuko aya makuru amenyekanye nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, Tumusifu yatawe muri yombi, mu gihe Joselyne na we yoherejwe ku Bitaro bya Gahini kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho kugira inama, abantu bafite ibyo batumvikanyeho, kwirinda gukora ibikorwa nk’ibi bigize ibyaha.

Ati “Ntabwo gukubita no gukomeretsa ari cyo gisubizo, ahubwo bakwiye kugana inzego zibifite mu nshingano zikabakiranura. Tuributsa buri Muturarwanda kutarebera urugomo rukorwa ahubwo bakwiye kubagira inama cyangwa bakabakiranura aho gushungera kandi bagatanga amakuru yihuse.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 11 =

Previous Post

Hari ahadutse ingeso y’ibyo abagabo bakora bagishaka ituma zimwe mu ngo zisenyuka rugikubita

Next Post

Byashenguye benshi: Ibizibukirwa kuri nyakwigendera wahitanywe n’impanuka y’imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

by radiotv10
08/12/2025
0

Kigali has always been a city of ambition, but over the last decade, a new kind of dream has taken...

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma
Uncategorized

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

by radiotv10
08/12/2025
0

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

08/12/2025
Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byashenguye benshi: Ibizibukirwa kuri nyakwigendera wahitanywe n’impanuka y’imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Byashenguye benshi: Ibizibukirwa kuri nyakwigendera wahitanywe n’impanuka y’imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.