• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru aramutse i Walikare muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

radiotv10by radiotv10
10/10/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gace ka Kibati muri Gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruhuru, haramutse imirwano hagati ya AFC/M23 n’umutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo urwanira ubutegetsi bwa DRC, ushaka kugaruza agace kamaze igihe kagenzurwa na M23.

Ni imirwano yatangiye mu gitondo cya kare saa kumi n’imwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, aho bivugwa ko yatangijwe n’inyeshyamba za Wazalendo zikorana na FARDC zagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23.

Ibi bitero by’inyeshyamba za Wazalendo byagabwe biturutse mu gace ka Miba mu bilometeri bitanu uvuye mu burengerazuba bwa Kibati aharamukiye iyi mirwano.

Kuva muri icyo gitondo, hakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda ziremereye ndetse n’into, ruturuka muri aka gace kari kuberamo imirwano.

Amakuru kandi avuga ko iyi mirwano ikomeje kugenda isatira agace ka Habula, kari hafi mu burasirazuba bwa Kibati nk’uko byatangajwe n’abari muri ibi bice.

Abaturage benshi bo muri aka gace kari kuberamo imirwano, baheze mu nzu zabo kubera urusaku rw’amasasu, ndetse iyi mirwano ikaba yatumye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga hagati ya Kashebere na Mungazi, ruhagarara.

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni ryo rigenzura agace ka Kibati kuva muri Mata, aho umutwe wa Wazalendo wagerageje kenshi ngo ugaruze aka gace ariko bikaba byarananiranye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 13 =

Previous Post

Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku

Next Post

‘Bishop Gafaranga’ umaze amezi atanu afunze yahamijwe ibyaha ariko afatirwa icyemezo gituma afungurwa

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

'Bishop Gafaranga' umaze amezi atanu afunze yahamijwe ibyaha ariko afatirwa icyemezo gituma afungurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.