Ibiganiro by’imishyikirano byagombaga guhuza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23 i Doha muri Qatar, byasubitswe ku mpamvu itaramenyekana.
Ibi biganiro byagombaga guhuza AFC/M23 n’Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Mata 2025, ariko amakuru yamenyekanye, avuga ko byasubitswe.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko ibi biganiro byasubitswe ku mpamtu itaramenyekana, kandi n’igihe byimuriwe kikaba kitaratangazwa.
Reuters ivuga kandi ko kugeza ku wa Mbere w’iki cyumweru, izi mpande zombi zagombaga kwitabira ibi biganiro, nta na rumwe rwari rwagahagawe ubutumire bwo kubijyamo i Doha muri Qatar, ku buryo isubikwa ryabyo “bigaragara ko ari ikibazo cy’imitegurire.”
Amakuru yari yatangajwe, yavugaga ko Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwamaze gushyikiriza Guverinoma ya Qatar nk’umuhuza ibyo iri Huriro ryifuza ko bigomba gushakirwa umuti.
Iri Huriro ryavugaga ko rigomba kugaragarizwa ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwitabiriye ibi biganiro bubifitemo ubushake, ndetse n’ishingir0 ry’icyizere ko imyanzuro izabifatirwamo izubahirizwa.
Ibi biganiro byagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu, ni byo byari kuba bibaye ibya mbere kuva M23 yakubura imirwano, ndetse bikaba byari byitezweho kuvamo umurongo w’inzira yo gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Ibi biganiro byari bigiye kuba imbonankubone hagati ya Guverinoma ya Congo n’ubuyobozi bwa AFC/M23, byabanjirijwe n’ubutumire bwa buri mpande zirebwa n’ibi bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, zagiye zohereza intumwa i Doha muri Qatar mu bihe bitandukanye.
Amakuru avuga ko hagiye hoherezwa inzobere mu bijyanye n’ubutasi, mu bya gisirikare ndetse n’abasesenguzi mu bya Politiki, bagiye bakirwa na Guverinoma ya Qatar mu rwego rwo gutegura ibi biganiro byasubitswe.
RADIOTV10