Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

radiotv10by radiotv10
16/05/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
1
Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’ingabo zirimo iz’u Burundi, yakomereje mu bice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru, aho FARDC ishinjwa kongera kurasa buhumyi ibisasu biremereye mu bice bituwe n’abaturage.

Aya makuru yatangajwe n’umutwe wa M23, agaragaza uko urugamba rwari rwifashe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024.

Nk’uko bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, uyu mutwe uvuga ko uruhande bahanganye rwongeye kurasa mu bice bituwemo n’abaturage.

Yagize ati “Turifuza kumenyesha abantu ko kuva mu gitondo cya kare, ubufatanye bwa gisirikare bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, bugizwe na FARDC, FDLR, inyeshyamba za Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bagabye ibitero mu bice bituwemo n’abaturage ka Kikuku, Kibirizi, Vitshumbi, Rwindi ndetse no mu bice bibikije.”

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko uyu mutwe umenyesha akarere ndetse n’isi yose by’umwihariko imiryango itabara imbabare, ko ibi bitero bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile.

Nk’uko umutwe wa M23 wakunze kubivuga ko uzakomeza kwirwanaho no kurinda ubuzima bw’abasivile, umuvugizi wawo Lawrence Kanyuka, yasoje ubutumwa bwe agira ati “ARC [M23] yakomeje kwirwanaho no kurinda abaturage b’abasivile muri iki gihe.”

Iyi mirwano kandi yakomereje muri ibi bice, ku munsi wanashyinguriweho abantu 35 baherutse guhitanwa n’ibisasu byarashwe mu nkambi icumbikiwemo abakuwe mu byabo n’iyi mirwano, bari i Goma.

Umutwe wa M23 washinjwe kurasa ibi bisasu, mu gihe wabyamaganiye kure uvuga ko ibi bisasu byarashwe n’uruhande bahanganya rwa FARDC n’abo bafatanyije, dore ko rwari rumaze igihe rwegereje imbunda izi nkambi zicumbikiwemo abakuwe mu byabo n’intambara.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Fabien Uwamahoro says:
    2 years ago

    Urugamba rukomeje kuba hatari, birakwiye ko abaturage babona umutekano

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 12 =

Previous Post

Umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda hamenyekanye icyatumye atabwa muri yombi

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje ibizafasha Afurika kugera ku byagezweho n’indi Migabane yateye imbere

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi
MU RWANDA

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje ibizafasha Afurika kugera ku byagezweho n’indi Migabane yateye imbere

Perezida Kagame yagaragaje ibizafasha Afurika kugera ku byagezweho n’indi Migabane yateye imbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.