Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru avugwa kuri kapiteni wa Rayon ku kuba ashobora kuyisohoka n’aho yakwerecyeza

radiotv10by radiotv10
19/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru avugwa kuri kapiteni wa Rayon ku kuba ashobora kuyisohoka n’aho yakwerecyeza
Share on FacebookShare on Twitter

Muhire Kevin, Kapiteni wa Rayon Sports; biravugwa ko ashobora kuva muri iyi kipe akerecyeza muri imwe mu makipe yo mu Bihugu by’Abarabu, amaze igihe amurambagiza.

Bivugwa ko Kevin Muhire yazava muri Rayon mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba rifunguye muri Mutarama umwaka utaha wa 2025.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa Kigali Today, kivuga ko gifite amakuru yizewe ko uyu kapiteni wa Rayon Sports yamaze kuganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe, byumwihariko Perezida wayo, Twagirayezu Thaddée; ko ashobora kuyivamo akajya mu yindi.

Ibi kandi bigashimangirwa no kuba ikipe ya Rayon Sports yaramaze gushaka umukinnyi Malipangu Theodore wazasimbura Muhire Kevin mu gihe yaba asohotse muri iyi kipe.

Uyu Munya-Centrafrique Malipangu Theodore yatangaje ko yamaze gusezera muri Gasogi United mu kwezi gushize, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwo bukaba buvuga ko akiri umukinnyi wayo.

Ni mu gihe Rayon Sports, yo ivuga ko uyu mukinnyi azatangirana na yo mu mikino yo kwishyura muri Shampiyona ubu inayobowe n’iyi kipe iri ku wa mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Muhire Kevin wari wagarutse muri Rayon mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, yongerewe amasezerano y’umwaka umwe muri uyu mwaka wa 2024-2025, bigizwemo uruhare n’abafana b’iyi kipe kubera uburyo ayifasha.

Yagarutse muri Rayon nyuma yuko yari yavuye mu ikipe ya Al Yarmouk yo mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait, akaba kandi yarakiniye andi makipe yo hanze arimo iya Misr lel-Makkasa yo mu Gihugu cya Misiri, ndetse n’ikipe ya Saham Club yo muri Oman.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 3 =

Previous Post

Mu isura nshya hongeye kuzamurwa ibirego bishinjwa Israel

Next Post

Hagiye gutangazwa icyemezo cya nyuma ku iherezo ry’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba
MU RWANDA

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagiye gutangazwa icyemezo cya nyuma ku iherezo ry’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Hagiye gutangazwa icyemezo cya nyuma ku iherezo ry’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.