Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Hashyizweho amafaranga y’Ishuri ntarengwa mu yisumbuye yose

radiotv10by radiotv10
14/09/2022
in MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: Hashyizweho amafaranga y’Ishuri ntarengwa mu yisumbuye yose
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yagennye amafaranga y’ishuri agomba kwishyurwa n’ababyeyi mu mashuri yisumbuye yose ya Leta, aho umunyeshuri wiga ataha azajya yishyirirwa ibihumbi 19Frw naho uwiga ataha akishyurirwa ibihumbi 85Frw.

Byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022 cyagarutse ku ku mabwiriza ajyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko aya mabwiriza agomba gutangira kubahirizwa kuva mu gihembwe cya mbere cy’Umwaka w’amashuri wa 2022-2023 kizatangira tariki 26 Nzeri 2022.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko amafaranga y’ishuri azajya yishyurwa mu mashuri yisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano, ku munyeshuri utaha azajya yishyirirwa 19 500 Frw naho uwita aba mu kigo akazajya yishyurirwa 85 000 Frw.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kurandura imikorere idahwitse ya bimwe mu bigo by’amashuri byazamuraga imisanzu y’abanyeshuri uko byishakiye ndetse bimwe bigashyiraho amafaranga ahanitse.

Minisiteri y’Uburezi kandi yagaragaje ibikoresho bigomba gutangwa n’ababyeyi, ivuga ko nta shuri ryemerewe gutuma abana ibikoresho bitatangajwe kuri uru rutonde.

Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko hari ibigo by’amashuri byajyaga bituma abanyeshuri ibikoresho by’umurengera rimwe na rimwe bitari mu nyungu z’uburezi bw’umwana, bikabera umutwaro bamwe mu babyeyi.

Ni icyemezo gifashwe na Guverinoma y’u Rwanda nyuma yo kuzamura n’umushahara w’abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta.

Icyemezo cyo kuzamura imishahara y’abarimu cyatangiye kubahirizwa mu kwezi gushize kwa Kanama, kigena ko abarimu bigisha mu mashuri abanza (bafite A2) bongerewe umushahara ku rugero rwa 88%, naho abafite impamyabumenyi ya A0 (bigisha mu mashuri yisumbuye) bongerewe ku kigero cya 40%.

Umwarimu uhemberwa ku mpamyabumenyi ya A2, yatahanaga amafaranga 57 639 Frw ubu akaba yariyongereho 50 849, ni ukuvuga ko ubu ahembwa 108 488 Frw naho uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) watahanaga 176 189 Frw akaba yarongereweho 70 195 ubu ahembwa 246 384 Frw.

Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko ibi byemezo byose bigamije kuzamura ireme ry’uburezi rifatwa nk’imvumba izatuma u Rwanda rugera ku ntego z’icyerekezo 2050.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko iki cyemezo kigamije kuburizamo izamurwa ry’amafaranga y’ishuri rya hato na hato
Yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Igihugu kizakomeza kubakenera- Minisitiri abwira Abapolisi 155 barimo ba ‘CP’ babiri basezeweho

Next Post

Isi ntiragera aho ikwiye kwizera iherezo rya COVID- Dr Tedros

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Isi ntiragera aho ikwiye kwizera iherezo rya COVID- Dr Tedros

Isi ntiragera aho ikwiye kwizera iherezo rya COVID- Dr Tedros

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.