Abantu batatu bagaragaye bakubita umushoferi ku manywa y’ihangu mu kabari kamwe k’i Kabuga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubu bakaba bari mu nzego z’ubutabera, dosiye yabo yamaze kuzamurwa.
Aba bagabo batatu barimo uwari usanzwe ashinzwe kurinda umutekano muri aka kabari (bouncer), Jean Claude Habiyaremye, umuyobozi wako Elie Ahishakiye ndetse n’umusekirite Juvenal Nshizimpumpu, batawe muri yombi mu minsi micye ishize.
Bakurikiranyweho gukubita umugabo witwa Emmanuel Muhizi, bikamuviramo gupfa azize ibikomere yatewe no gukubitwa n’aba babikekwaho dore ko yitabye Imana ku munsi yakubitiweho tariki 28 Ugushyingo 2022.
Batawe muri yombi nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto agaragaza aba bagabo bari gukubita nyakwigendera bamuryamishije hasi mu muhanda, ubundi bari kumuniga.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry mu cyumweru gishize wari wemeje ko aba bagabo bari mu maboko y’uru rwego, yatangaje ko RIB yamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo aba bagabo, ndetse ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha kugira ngo bubaregere Urukiko rubifitiye ububasha.
Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko dosiye ikubiyemo iki kirego, yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu cyumweru gishize tariki 05 Ukuboza 2022.
RADIOTV10