Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko kwinjira mu mukino uhuza Ikipe y’Igihugu Amavubi, n’iya Nigeria, ahari hateganyijwe kwishyura ibihumbi bibiri na bitatu, ubu byabaye ubuntu, mu gihe itike ya menshi yari iya Miliyoni 1 Frw.
Byatangajwe na FERWAFA mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo uyu mukino, ugomba gutangira saa cyenda z’umugoroba.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, ryatangaje ko abaguze amatike yo mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ubutumire, kuza babyitwaje.
Mu biciro byari byatangajwe mu cyumweru gishize, FERWAFA yari yatangaje ko mu myanya isanzwe harimo tike y’ibihumbi bibiri (2 000 Frw) n’ah’ibihumbi bitatu (3 000 Frw), naho mu myanya y’icyubahuro (VIP) yari amafaranga ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw).
Hari tike kandi y’ibihumbi mirongo itanu (50 000 Frw) mu myanya ya Business suites kuri buri muntu, ndetse n’itike ya miliyoni imwe (1 000 000 Frw) mu myanya y’ahazwi nka Skybox y’imyaka umunani (8).
RADIOTV10