Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya ku mirwano hagati ya M23 na FARDC nyuma y’iminsi y’agahenge

radiotv10by radiotv10
22/04/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya ku mirwano hagati ya M23 na FARDC nyuma y’iminsi y’agahenge
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yongeye kumvikana mu gace ka Kitabi muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru.

Iyi mirwano yabaye nyuma y’iminsi hari agahenge hagati y’izi mpande zimaze igihe zihanganye, yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2025.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko abagihaye amakuru benshi, bavuga ko iyi mirwano yari iriho isatira agace ka Kashebere hafi y’urugabano rwa Teritwari za Walikale na Masisi.

Nanone kandi abandi bo muri Gurupoma ya Waloa Yungu bahaye amakuru iki gitangazamakuru, bavuze ko bumvise urusaku rw’amasasu mu birindiro bya AFC/M23 mu gace ka Kasopo, ibintu byateye impungenge abatuye muri aka gace.

Iyi mirwano ibaye mu gihe hari hatangiye ibiganiro by’imishyikirano by’i Doha muri Qatar, ndetse hakaba hari hamaze iminsi hari agahenge hagati y’izi mpande zihanganye.

Nubwo nta makuru menshi yari yajya hanze kuri ibi biganiro biri kuyoborwa n’umuhuza wa Qatar, hari hakomeje kugaragara ibimenyetso by’ubushake bwiza dore ko hari hamaze n’iminsi humvikana agahenge.

Tariki 02 z’uku kwezi kwa Mata, Umutwe wa M23 wafashe icyemezo cyo kuva mu Mujyi wa Walikare, aho wavuze ko iki cyemezo wagifashe ugamije kubahiriza inzira z’ibiganiro by’amahoro.

Ikinyamakuru cya ACTUALITE.CD kivuga ko ubwo abarwanyi ba M23 ubwo bavaga mu Mujyi wa Walikare bahise bajya gushinga ibirindiro muri Lokarite ya Kibati no mu nkengero zayo, ahabaye imirwano mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − eleven =

Previous Post

AGEZWEHO: Hashyizwe hanze amafoto ya mbere ya Papa nyuma yo kwitaba Imana

Next Post

Umuhuza w’u Rwanda na Congo nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame yanahuye na Museveni

Related Posts

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje intwaro nyinshi zirimo izirasa kure yambuye ingabo z’u Burundi ziri gufasha FARDC bahanyanye, inerekana impuzankano z’igisirikare cya...

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

by radiotv10
10/12/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the Government of the Democratic Republic of Congo, has confirmed that it has taken control...

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

by radiotv10
10/12/2025
0

Mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD haravugwamo gucikamo ibice kw’abakomeyemo, bitewe no kutumvikana ku guhitamo umukandida uzarihagararira mu...

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

by radiotv10
09/12/2025
0

Raporo y'Umuryango w'Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders-RSF) yagaragaje ko Igihugu cya Israel ari cyo cyabaye icya mbere mu kwica...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhuza w’u Rwanda na Congo nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame yanahuye na Museveni

Umuhuza w’u Rwanda na Congo nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame yanahuye na Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.