Bokota Labama bari barahaye izina rya ‘Mana y’Ibitego’ wakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC na Rayon Sport n’ikipe y’Igihugu Amavubi, utazibagirana muri ruhago y’u Rwanda, yagizwe umutoza mushya wongerera imbaraga abakinnyi ba Musanze FC.
Bokota Labama ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bataziraga amazina menshi arimo Kamana, yinjiye muri Musanze FC asimbuye Mugirabeza Jean Baptist batazira Migi watandukanye n’iyi kipe kubera ubwumvikane bucye bwatewe n’ubushyamirane bwabaye hagati ye na Team manager wa Musanze FC, Imurora Japhet.
Bokota Labama watangiye akazi none tariki ya 19 Nyakanga 2024, yakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda no mu karere, arimo AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 2004 kugeza 2005.
Yakiniye kandi Rayon Sportr 2005-2008, APR FC 2008-2009, akomereza mu makipe nka FC Les Stars, DC Motema Pembe, Kiyovu Sports, AS Muhanga, FC Mont Bleu de Bunie na Musanze FC hagati ya 2010 na 2016.
Muri izi nshingano nshya muri Musanze FC, Bokota Labama azaba akorana na Habinama Sosthene Rumumba (Umutoza mukuru), Imurora Japhet (Umutoza Wungirije akaba na Team manager), Habyarimana Jean (Kit manager) Harerimana Gilbert (Umutoza w’abazamu).
Aime Augustin
RADIOTV10