Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya: Byemejwe ko ubu COVID-19 itagihangayikishije Isi

radiotv10by radiotv10
05/05/2023
in MU RWANDA
0
Amakuru mashya: Byemejwe ko ubu COVID-19 itagihangayikishije Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO (World Health Organisation) ryatangaje ko Covid-19 itakiri icyorezo giteye impungenge ku buzima bw’Isi.

Byatangajwe n’Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gicurasi 2023.

Mu ijambo ryatanzwe n’Umuyobozi w’iri shami rishinzwe Ubuzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko iki cyorezo kimaze iminsi 1 221 gitangajwe n’iri shami, aho cyahereye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, ku mpamvu itaramenyekana.

Yagize ati “Tariki 30 Mutarama 2020, ngendeye ku nama zatanzwe na komisiyo ishinzwe ibiza, hagendewe ku mabwiriza y’ubuzima mpuzamahanga, natangarije Isi ko hari icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi, dutanga umuburo udasanzwe.”

Yakomeje avuga ko icyo gihe mu Bushimwa hari hamaze kuboneka abarwayi barenga 100 ariko ntawarri wagapfa, gusa uko iminsi yagiye ishira hagiye hapfa abantu benshi.

Yavuze ko iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryamenyeshejwe imibare y’abantu babarirwa muri miliyoni 7 bishwe n’iki cyorezo, gusa ngo imibare iri hejuru kurusha iyi, kuko ishobora kuba igera muri miliyoni 20.

Covid-19 yatwaye ubuzima bwa benshi

Yakomeje avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku nzego zose zigize imibereho y’abatuye Isi, zirimo ubukungu, ubucuruzi, kigateza ubukene benshi, kigatuma imipaka ifungwa, amashuri agahagara, ndetse kikanatera ibibazo byibasiye imiterereze ya muntu

Icyakora nyuma y’umwaka iki cyorezo cyadutse, cyagenjeje amaguru macye, haboneka n’inkingo zagize umumaro mu kongerera abantu ubudahangarwa bw’umubiri kuri cyo, “none ubu Ibihugu byinshyi byasubiye mu buzima busanzwe nkuko bwahoze mbere ya COVID-19.”

Yavuze ko mu mwaka ushize, iyi komisiyo ishinzwe ibyorezo ndetse na WHO basesenguye imibare y’iki cyorezo cya COVID-19, igasanga cyacitse intege cyane.

Yavuze ko ejo hashize, iyi komite yahuye ku nshuro ya 15, “bakangira inama ko natangariza Isi ku bijyanye n’iki kibazo cy’ubuzima. Rero numviye inama yabo. Ni yo mpamvu nishimiye gutangaza ko COVID-19 itakiri ikibazo gihangayikishije ubuzima ku rwego rw’Isi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − ten =

Previous Post

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yageze i Burundi ahazabera inama yo hejuru ku bya Congo

Next Post

IFOTO: Platini uvugwaho ibibazo ntibimubuza kuba ari mu butumwa bufasha Abanyarwanda

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Platini uvugwaho ibibazo ntibimubuza kuba ari mu butumwa bufasha Abanyarwanda

IFOTO: Platini uvugwaho ibibazo ntibimubuza kuba ari mu butumwa bufasha Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.