Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya: Byemejwe ko ubu COVID-19 itagihangayikishije Isi

radiotv10by radiotv10
05/05/2023
in MU RWANDA
0
Amakuru mashya: Byemejwe ko ubu COVID-19 itagihangayikishije Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO (World Health Organisation) ryatangaje ko Covid-19 itakiri icyorezo giteye impungenge ku buzima bw’Isi.

Byatangajwe n’Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gicurasi 2023.

Mu ijambo ryatanzwe n’Umuyobozi w’iri shami rishinzwe Ubuzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko iki cyorezo kimaze iminsi 1 221 gitangajwe n’iri shami, aho cyahereye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, ku mpamvu itaramenyekana.

Yagize ati “Tariki 30 Mutarama 2020, ngendeye ku nama zatanzwe na komisiyo ishinzwe ibiza, hagendewe ku mabwiriza y’ubuzima mpuzamahanga, natangarije Isi ko hari icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi, dutanga umuburo udasanzwe.”

Yakomeje avuga ko icyo gihe mu Bushimwa hari hamaze kuboneka abarwayi barenga 100 ariko ntawarri wagapfa, gusa uko iminsi yagiye ishira hagiye hapfa abantu benshi.

Yavuze ko iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryamenyeshejwe imibare y’abantu babarirwa muri miliyoni 7 bishwe n’iki cyorezo, gusa ngo imibare iri hejuru kurusha iyi, kuko ishobora kuba igera muri miliyoni 20.

Covid-19 yatwaye ubuzima bwa benshi

Yakomeje avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku nzego zose zigize imibereho y’abatuye Isi, zirimo ubukungu, ubucuruzi, kigateza ubukene benshi, kigatuma imipaka ifungwa, amashuri agahagara, ndetse kikanatera ibibazo byibasiye imiterereze ya muntu

Icyakora nyuma y’umwaka iki cyorezo cyadutse, cyagenjeje amaguru macye, haboneka n’inkingo zagize umumaro mu kongerera abantu ubudahangarwa bw’umubiri kuri cyo, “none ubu Ibihugu byinshyi byasubiye mu buzima busanzwe nkuko bwahoze mbere ya COVID-19.”

Yavuze ko mu mwaka ushize, iyi komisiyo ishinzwe ibyorezo ndetse na WHO basesenguye imibare y’iki cyorezo cya COVID-19, igasanga cyacitse intege cyane.

Yavuze ko ejo hashize, iyi komite yahuye ku nshuro ya 15, “bakangira inama ko natangariza Isi ku bijyanye n’iki kibazo cy’ubuzima. Rero numviye inama yabo. Ni yo mpamvu nishimiye gutangaza ko COVID-19 itakiri ikibazo gihangayikishije ubuzima ku rwego rw’Isi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + twenty =

Previous Post

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yageze i Burundi ahazabera inama yo hejuru ku bya Congo

Next Post

IFOTO: Platini uvugwaho ibibazo ntibimubuza kuba ari mu butumwa bufasha Abanyarwanda

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Platini uvugwaho ibibazo ntibimubuza kuba ari mu butumwa bufasha Abanyarwanda

IFOTO: Platini uvugwaho ibibazo ntibimubuza kuba ari mu butumwa bufasha Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.