Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Amakuru mashya kuri Sadio Mané asubiza agatima impembero Abanyafurika bakunda ruhago

radiotv10by radiotv10
11/11/2022
in SIPORO
0
Amakuru mashya kuri Sadio Mané asubiza agatima impembero Abanyafurika bakunda ruhago
Share on FacebookShare on Twitter

Benshi mu Banyafurika bakunda ruhago bari bababajwe n’inkuru y’ivunika rya rurangiranwa Sadio Mané byari byabanje gutangazwa ko atazakina imikino y’Igikombe cy’Isi kubera imvune, gusa ubu hari amakuru meza kuri uyu mukinnyi.

Sadio Mane wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika, yavunikiye mu mukino wahuzaga ikipe asanzwe akinira ya Bayern München yakinagamo na Werder Bremen wabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 08 Ugushyingo 2022.

Bucyeye bwaho ku wa Gatatu tariki 09 Ugushyingo 2022, ikinyamakuru gikomeye cyandika ku nkuru za siporo, L’Equipe cyari cyatangaje ko uyu mukinnyi usanzwe ari inkingi ya mwamba ya Senegal, atazakina imikino y’Igikombe cy’Isi izatangira mu mpera z’icyumweru gitaha.

Ni inkuru yari yababaje Abanyafurika benshi bakunda umupira w’amaguru dore ko benshi bari inyuma y’iyi kipe yanegukanye Igikombe cya Afurika cy’uyu mwaka, ibifashijwemo n’uyu kizigenza Sadio Mané.

Gusa kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, ikipe ya Senegal yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi izakoresha mu Gikombe cy’Isi ariko ko afite imvune akaba ashidikanywaho.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 mu biganiro bya Siporo, yavuze ko Igihugu cya Senegal cyakora ibishoboka byose kugira ngo Sadio Mané abashe gufasha ikipe yabo mu gikombe cy’Isi.

Yagize ati “Uburyo Sadio Mané yafashije Senegal kwegukana Igikombe cya Afurika, kandi akaba azwiho gutabara amakipe yose yakiniye, Igihugu cye cyakora ibishoboka byose mu rwego rw’ubuvuzi kugira ngo igikombe cy’Isi kizagera abasha gukina.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Clare Akamanzi na Pierre Damien ngo ni Abaminisitiri- Papa Cyangwe na Chris Eazy baradusekeje

Next Post

Ibyo Abaminisitiri bashinzwe ni ugukorera Abanyarwanda atari mu magambo gusa- Perezida Kagame

Related Posts

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo Abaminisitiri bashinzwe ni ugukorera Abanyarwanda atari mu magambo gusa- Perezida Kagame

Ibyo Abaminisitiri bashinzwe ni ugukorera Abanyarwanda atari mu magambo gusa- Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.