• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya y’ibitangazwa n’umusore wasanzwe yarishe abakobwa benshi akabashyingura iwe

radiotv10by radiotv10
06/09/2023
in MU RWANDA
5
Amakuru mashya y’ibitangazwa n’umusore wasanzwe yarishe abakobwa benshi akabashyingura iwe

Aho yabashyinguraga

Share on FacebookShare on Twitter

Umusore utuye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, wasanzwe yarashyinguye abantu bataramenyekana umubare aho atuye, yemera ko ari we wishe abo bantu, akavuga ko ari abakobwa babaga bahuriye mu tubari akabatahana nk’abagiye kwinezeza, ubundi akabica abanje kubiba.

Ibi byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uyu musore witwa Kazungu Denis utuye mu Mudugudu wa Gishikiri mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe.

Uyu musore watawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bagiye kumusohora mu nzu yari acumbitsemo kuko nyirayo yavugaga ko yari amaze igihe atamwishyura amafaranga y’ubukode.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko mu bisobanuro bitangwa n’uyu musore, avuga ko abantu akekwaho kwica, babaga bahuriye mu kabari.

Ati “We uko avuga, yaragendaga akajya mu kabari akareba abakobwa bagatahana nk’abagiye kugira ibyo bakora, hanyuma akabiba, yamara kubiba akabica.”

Imibiri y’abo akekwaho kwica, yabonetse mu cyobo yari yaracukuye mu gikoni, ubundi akaba yashyiragaho umupfundikizo wa beton.

Dr Murangira avuga ko imiterere y’aho atuye, byari bigoye ko abaturanyi be bamukeka. Ati “Ni inzu yari ituye yonyine, kuko aho hantu hari umuhanda wakorwaga, itaka yacukuraga yarivangaga n’iryo mu muhanda, ku buryo nta bantu bapfaha kuba bakeka.”

Uyu Muvugizi wa RIB uvuga ko nubwo uru rwego rukiri gukora iperereza, ariko uyu musore avuga ko icyamuteraga kwica aba bantu, ari ukubiba no kubambura ibyo babaga bafite.

Dr Murangira wahumurije abaturanyi b’uyu musore, yaboneyeho gusaba ababa bazi Kazungu Denis gufasha RIB mu iperereza“kuko ngo yari umucuruzi yacuruzaga hano mu mujyi, bakwegera Sitasiyo ya Kicukiro bakaba baduha amakuru, ndetse n’aho yagendaga bari bamuzi, bashobora kuba bakwegera RIB bakaduha amakuru, iperereza rigakomeza.”

Abaturanyi b’uyu musore, bavuga ko iwe nta muntu wo muri aka gace wahageraga, uretse kuba babonaga abakobwa bahazaga, gusa ngo yari asanzwe yitabira gahunda za Leta ndetse agatanga n’ibitekerezo, ku buryo ntawashoboraga kumukekeraho ubu bugizi bwa nabi.

RADIOTV10

Comments 5

  1. Muruta Philippe says:
    3 years ago

    🤔🤔🤔Ubu uyu nawe azavuga ko babimuroze dore ko abarozi nabo babeshyerwa myinshi!

    Reply
  2. NIBAGWIRE Joseline says:
    3 years ago

    RIB nikore iperereze uyu mugizi wa nabi ahanwe ,ubuse nae azavuga ko Ari ubu rwayi Ra?imana itabare isi ariko byumwihariko u rwanda rwacup

    Reply
  3. hakizimana jacques says:
    3 years ago

    Isi yameze amenyo pe hh

    Reply
  4. Amando says:
    3 years ago

    Uyu yagombye kumanikwa ahantu abantu bose bakajya bamubona

    Reply
  5. Rukundo jean says:
    3 years ago

    Nibamushakire igihano kimukwiye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + thirteen =

Previous Post

Rayon na Kiyovu zisanzwe ari abacyeba byeruye zigiye guhatanira igikombe

Next Post

Urujijo ku baturage bamaze icyumweru bajya kwivuza bakabura abaganga

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Urujijo ku baturage bamaze icyumweru bajya kwivuza bakabura abaganga

Urujijo ku baturage bamaze icyumweru bajya kwivuza bakabura abaganga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.