Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya y’ibitangazwa n’umusore wasanzwe yarishe abakobwa benshi akabashyingura iwe

radiotv10by radiotv10
06/09/2023
in MU RWANDA
5
Amakuru mashya y’ibitangazwa n’umusore wasanzwe yarishe abakobwa benshi akabashyingura iwe

Aho yabashyinguraga

Share on FacebookShare on Twitter

Umusore utuye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, wasanzwe yarashyinguye abantu bataramenyekana umubare aho atuye, yemera ko ari we wishe abo bantu, akavuga ko ari abakobwa babaga bahuriye mu tubari akabatahana nk’abagiye kwinezeza, ubundi akabica abanje kubiba.

Ibi byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uyu musore witwa Kazungu Denis utuye mu Mudugudu wa Gishikiri mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe.

Uyu musore watawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bagiye kumusohora mu nzu yari acumbitsemo kuko nyirayo yavugaga ko yari amaze igihe atamwishyura amafaranga y’ubukode.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko mu bisobanuro bitangwa n’uyu musore, avuga ko abantu akekwaho kwica, babaga bahuriye mu kabari.

Ati “We uko avuga, yaragendaga akajya mu kabari akareba abakobwa bagatahana nk’abagiye kugira ibyo bakora, hanyuma akabiba, yamara kubiba akabica.”

Imibiri y’abo akekwaho kwica, yabonetse mu cyobo yari yaracukuye mu gikoni, ubundi akaba yashyiragaho umupfundikizo wa beton.

Dr Murangira avuga ko imiterere y’aho atuye, byari bigoye ko abaturanyi be bamukeka. Ati “Ni inzu yari ituye yonyine, kuko aho hantu hari umuhanda wakorwaga, itaka yacukuraga yarivangaga n’iryo mu muhanda, ku buryo nta bantu bapfaha kuba bakeka.”

Uyu Muvugizi wa RIB uvuga ko nubwo uru rwego rukiri gukora iperereza, ariko uyu musore avuga ko icyamuteraga kwica aba bantu, ari ukubiba no kubambura ibyo babaga bafite.

Dr Murangira wahumurije abaturanyi b’uyu musore, yaboneyeho gusaba ababa bazi Kazungu Denis gufasha RIB mu iperereza“kuko ngo yari umucuruzi yacuruzaga hano mu mujyi, bakwegera Sitasiyo ya Kicukiro bakaba baduha amakuru, ndetse n’aho yagendaga bari bamuzi, bashobora kuba bakwegera RIB bakaduha amakuru, iperereza rigakomeza.”

Abaturanyi b’uyu musore, bavuga ko iwe nta muntu wo muri aka gace wahageraga, uretse kuba babonaga abakobwa bahazaga, gusa ngo yari asanzwe yitabira gahunda za Leta ndetse agatanga n’ibitekerezo, ku buryo ntawashoboraga kumukekeraho ubu bugizi bwa nabi.

RADIOTV10

Comments 5

  1. Muruta Philippe says:
    2 years ago

    🤔🤔🤔Ubu uyu nawe azavuga ko babimuroze dore ko abarozi nabo babeshyerwa myinshi!

    Reply
  2. NIBAGWIRE Joseline says:
    2 years ago

    RIB nikore iperereze uyu mugizi wa nabi ahanwe ,ubuse nae azavuga ko Ari ubu rwayi Ra?imana itabare isi ariko byumwihariko u rwanda rwacup

    Reply
  3. hakizimana jacques says:
    2 years ago

    Isi yameze amenyo pe hh

    Reply
  4. Amando says:
    2 years ago

    Uyu yagombye kumanikwa ahantu abantu bose bakajya bamubona

    Reply
  5. Rukundo jean says:
    2 years ago

    Nibamushakire igihano kimukwiye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + sixteen =

Previous Post

Rayon na Kiyovu zisanzwe ari abacyeba byeruye zigiye guhatanira igikombe

Next Post

Urujijo ku baturage bamaze icyumweru bajya kwivuza bakabura abaganga

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urujijo ku baturage bamaze icyumweru bajya kwivuza bakabura abaganga

Urujijo ku baturage bamaze icyumweru bajya kwivuza bakabura abaganga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.