Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru meza ku biga muri IPRC-Kigali yari yafungiwe ubujura bukekwa ku barimo umuyobozi wayo

radiotv10by radiotv10
05/11/2022
in MU RWANDA
0
Amakuru meza ku biga muri IPRC-Kigali yari yafungiwe ubujura bukekwa ku barimo umuyobozi wayo
Share on FacebookShare on Twitter

Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubumenyi-ngiro, ishami rya Kigali (RP-IPRC Kigali) ryari ryabaye rifunzwe kubera ubujura bukekwa ku barimo umuyobozi waryo, ryongiye gufungurwa ndetse abaryigamo bamenyeshwa itariki bazasubukuriraho amasomo.

Byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022, rigaragaza ibyo gufungura iri shuri.

Itangazo rya MINEDUC, rivuga ko kiriya cyemezo cyo gufunga by’agateganyo Ishuri Rikuru rya RP-IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, cyari cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda ku wa 23 Ukwakira 2022 kugira ngo iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiba umutungo rusange wa Leta, ribashe gukorwa nta nkomyi.

Rikomeza rigira riti “Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abanyeshuri n’abakozi b’iryo shuri ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, ko iryo shuri rizongera gufungurwa ku wa 07 Ugushyingo 2022.”

Minisiteri y’Uburezi yaboneyeho kumenyesha abanyeshuri bari baratashye, gusubira ku ishuri kugira ngo ku wa Mbere bazasubukure amasomo.

Iri shuri ryari ryafunzwe by’agateganyo tariki 23 Ukwakira 2022, nyuma y’umunsi umwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise ruta muri yombi bamwe mu bakozi b’iri shuri barimo n’umuyobozi waryo, Engineer Mulindahabi Diogene.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwatangaje ko amakuru yatumye hatahurwa ubujura bw’ibikoresho bimwe by’iri shuri, yamenyekanye nyuma yo gutangwa n’abaturage.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry icyo gihe yari yagize ati “Muri iryo perereza rero harimo bamwe mu bakozi b’iri shuri bamaze gufatwa barimo n’umuyobozi w’iri shuri ari we Mulindahabi Diogene, hakaba hari n’ibikoresho bimaze kugaruzwa, byagiye bifatanwa bamwe muri abo bakozi na bo bafunze.”

RIB kandi yaje gutangaza ko iperereza ryamaze kugaragaza ko hakekwa abantu 12 ndetse dosiye ikubiyemo ikirego cyabo ikaba yaramaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − three =

Previous Post

Ndekyezi umaze gupfusha abantu 8 bishwe na Ebola yavuze amagambo ateye agahinda

Next Post

Perezida Kagame na William Ruto baganiriye ku mubano mwiza w’u Rwanda na Kenya

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na William Ruto baganiriye ku mubano mwiza w’u Rwanda na Kenya

Perezida Kagame na William Ruto baganiriye ku mubano mwiza w’u Rwanda na Kenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.