Nyuma y’iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y’imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye ya Rayon Sports aho yari amaze ukwezi n’igice atayikinira.
Bassané, yerekeje iwabo nyuma yo kubagwa ku kaboko bitewe n’imvune yagiriye ku mukino wa shampiyona batsinzwemo na Bugesera FC tariki ya 14 Ukuboza 2025.
Ubwo yari atangiye koroherwa, uyu mukinnyi yasabye uruhushya rwo kujya iwabo ngo abanze akire neza anaruhuke ubundi azagaruke aje gufasha ikipe ye mu gice cya kabiri cya Shampiyona.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mutarama 2026, ubwo yageraga i Kanombe, umwe mu bo baganiriye wahaye amakuru RADIOTV10 yamubwiye ko yakize ndetse ngo yiteguye gufasha ikipe ye mu gihe yaba igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari ukzaba ku cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026.
Mu gihe amaze atari mu ikipe ya Rayon Sports, icyuho cye cyaragaragaye cyane ko mu bakinnyi barimo Sindi Paul Jesus, Asman Ndikumana, Joachiam Vigninou na Habimana Yves, bose ntawe utarakinnye ku mwanya we ariko ntihagire ubasha gutanga nk’ibyo aha Rayon Sports.
Kuri uyu wa 4, ikipe ya Rayon Sports izakina na Police FC umukino wa 1/2 mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari, aho izatsinda izahura kuri finale n’izaba yatsinze hagati ya APR FC na AS KIGALI ziri bukine kuri uyu wa 3, imikino yombi ikazabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Aziz Bassané, agarutse asanga ikipe ye yarabonye Umutoza mushya Bruno Ferry, waje mu gihe yari yaravunitse, cyane ko icyo gihe yavunikaga ikipe yatozwaga na Haruna Ferouz ubu utakiri kumwe na Rayon Sports. Si Umutoza gusa, kuko Bassané anasanze haraguzwe abandi bakinnyi bashya bagera kuri 7, harimo n’Umunya-Benin Joachiam Vigninou waje aje gukina ku mwanya we.
Kuva uyu musore yavunika, Rayon Sports yakinnye imikino 7 adahari, harimo 6 ya shampiyona ndetse n’umukino umwe wa Super Cup banyagiwemo na APR FC ibitego 4-1. Asanze ikipe ye yarasoreje igice kibanza cya shampiyona ku mwanya wa 7 n’amanita 26.



Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10











