Mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Epfo, haramutse humvikana urusaku rw’amasasu, ubwo abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ukorana na FARDC wageragezaga igitero shuma, ariko umutwe wa M23 ugenzura uyu mujyi uhita ubasubizayo vuba na bwangu.
Aya masasu yumvikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, ubwo abarwanyi ba Wazalendo bari baturutse mu misozi ya Karhale bamanuka muri Komini ya Kadutu bakagaba igitero.
Ni na bwo abarwanyi ba M23 bari mu birindiro byabo muri Camp TV, bahitaga bakozanyaho n’aba ba Wazalendo, bahita babamurura.
Umuturage wo muri aka gace, aganira n’Ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, yagize ati “Byatangiye mu gitondo cya kare, ahumvikanye gusubizanya mu masasu hagati ya Wazalendo n’inyeshyamba za M23 muri Karhale. Ariko ntitwamenye ibyaje gukurikiraho.”
Undi muturage yagize ati “Baje mu gitondo cya kare, banyuze hano iwanjye, ubundi barasa amasasu.”
Urusaku rw’amasasu rwumvikanye kugeza ku isaaha ya saa mbiri n’igice za mu gitondo, byanateye impungenge abaturage bo muri aka gace.
Umwe mu bo muri Sosiyete Sivile yagize ati “Uko byifashe ni uko kugeza ku isaaha ya saa 08:30 hari hakomeje kumvikana amasasu. Abaturage bavuga ko ba Wazalendo bamanutse mu ijoro, ubundi bakarasana na M23.”
Amakuru yemeza ko abarwanyi ba Wazalendo bari bagabye iki gitero, basubijwe inyuma n’aba M23, nyuma yo kubarasaho urufaya rw’amasasu menshi.
Umwe mu bo muri Sosiyete Sivile yagize ati “Abo bikekwa ko ari ba Wazalendo baje baturutse muri Camp TV, Karhundu no mu bice bihakikije. Twababonye basubirayo, bazamutse mu bice baje baturukamo. Urebye ntibifuzaga kurwanira mu mujyi, kuko bishobora gutera ikikango abaturage.”
Uku gukozanyaho hagati ya M23 na Wazalendo, kwazamuye ubwoba mu butarage, ndetse ibigo by’amashuri byo muri aka gace bisubiza abana mu miryango yabo, ndetse bimwe mu bikorwa bikaba bitigeze bikora mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
RADIOTV10