Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu minsi ibarirwa ku ntoki umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uraba ufunguye

radiotv10by radiotv10
28/01/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Mu minsi ibarirwa ku ntoki umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uraba ufunguye
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa tariki 31 Mutarama 2022 nyuma y’imyaka ikabakaba itatu uyu mupaka ufunze.

Byatangajwe mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu ijoro rihyira kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022.

Iri tangazo risohotse nyuma y’iminsi micye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni agiriye uruzinduko mu Rwanda.

Muri iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko muri ruriya ruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi, u Rwanda rwumvise intambwe nziza ya Uganda yo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda birubangamiye ndetse n’ukwiyemeza kwatangajwe na Uganda mu gukuraho izindi mbogamizi zose zisigaye.

Riti “Hashingiwe ku itangazo ry’ibiganiro bya kane byabereye Gatuna/Katuna tariki 21 Gashyantare 2020, Guverinoma y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva tariki 31 Mutarama 2022.”

Biriya biganiro byabaye tariki 21 Gashyantare 2020, byari byahuriyemo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ndetse n’abahuza ari bo Perezida Etienne Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola.

Muri ibi biganiro hari hafatiwemo imyanzuro isaba Guverinoma ya Uganda gukemura ibibazo byose yashinjwaga na Uganda hanyuma ikabigaragaza mu gihe cy’iminsi 15 nyuma y’aho abakuru b’Ibihugu bakongera guhura bafungura imipaka.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko mu gufungura uyu mupaka wa Gatuna, ubuyobozi bw’ibihugu ku mpande zombi buzakorana mu gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Iri tangazo risoza rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushimishwa no kubona imbaraga zishyirwa mu gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda kandi yizeye ko iri tangazo ry’uyu munsi rizagira uruhare rwiza mu kwihutisha inzira yo gusubiza mu buryo umubano hagati y’ibihugu byombi.”

 

Kuki byafashe imyaka itatu?

Kuva muri Gashyantare 2019 imipaka y’u Rwanda na Uganda yari ifunze aho byatangiriye kuri uyu wa Gatuna ubwo habanzaga gutangazwa ko utafunzwe ahubwo ko wabaye uhagaritswe gukoreshwa kugira ngo usanwe.

Gusa icyo gihe hari hatangiye kumvikana umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na Uganda, bisa no kugarukwaho n’abakuru b’Ibihugu byombi ari na bwo Guverinoma y’u Rwanda yagiriye inama Abanyarwanda kudakomeza kujya muri Uganda kuko bajyagayo bakagirirwa nabi.

Kuva icyo gihe habaye byinshi byari bigamije kuzahura umubano w’ibi bihugu byombi ndetse hazamo n’abahuza bashyizeho itsinda rihuriweho ryari rigamije kwiga uburyo ibi bibazo byakemuka ariko byakomeje kwanga kuko Uganda itahwemye kugirira nabi Abanyarwanda babayo cyangwa bajyayo.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda aherutse gutangaza ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda biremereye ku buryo kubikemura bitakorwa mu gihe gito.

Gusa Alain Mukuralinda yavuze ko kuba Lt Gen Muhoozi yaraje mu Rwanda ndetse akagirana ibiganiro byiza na Perezida Kagame, bitanga icyizere kigera kuri 60% mu kuzahura umubano w’Ibihugu byombi.

Iyi ntambwe idasanzwe itewe nyuma y’iminsi micye, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aje mu Rwanda akagirana ibiganiro na Perezida Kagame Paul.

Abasesengura ibya Politiki by’umwihariko ku byerekeye umubano w’u Rwanda na Uganda, bemeza ko ibi bihugu ari ibivandimwe ku buryo no gukemura ibibazo byavuka hagati yabyo bigomba kubyikorera byo ubwabyo.

Umuhanga mu bya Politiki Mpuzamahanga, Dr Rusa Bagirishya yavuze ko ikigaragaza ubuvandimwe bw’ibi Bihugu ari uko haramutse hagize Igihugu gitera Uganda uyu munsi, Ingabo z’u Rwanda zajya kuyitabara kimwe n’uko haramutse hagize Igihugu gitera u Rwanda, UPDF na yo yahita imanuka ikaza gutaraba Abanyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

KNC atangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona ati “Uyu ni umwanda”

Next Post

Musanze: Babiri bavukana bakurikiranyweho kwica Se wasanzwe yiciwe mu masaka yateraguwe ibyuma

Related Posts

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

IZIHERUKA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye
MU RWANDA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Babiri bavukana bakurikiranyweho kwica Se wasanzwe yiciwe mu masaka yateraguwe ibyuma

Musanze: Babiri bavukana bakurikiranyweho kwica Se wasanzwe yiciwe mu masaka yateraguwe ibyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.