Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangaje ko ku bwumvikane n’ikipe ya Arsenal, bemeranyije gusoza amasezerano y’ubufatanye yari hagati yayo na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka utaha. Ni amasezerano ya Visit Rwanda, aho iyi kipe yari yabaye iya mbere muri iyi mikoranire.
Aya makuru yatangajwe na RDB mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025, aho uru Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, rwabinyujije ku rubuga rwarwo, rutangaza ko aya masezerano atazongera nyuma ya Kamenaumwaka utaha wa 2026.
RDB yatangaje ko “Arsenal na Rwanda Development Board bumvikanye ku gusoza imikoranire mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, uri gusatira imyaka umunani y’imikoranire kuri Visit Rwanda nk’umufatanyabikorwa wa mbere wabaye Arsenal.”
RDB ivuga ko icyo ari cyo gihe cyo gutera indi ntambwe mu gushaka abandi bafatanyabikorwa muri gahunda ya Visit Rwanda no kwagura amasoko mu rwego rwo kuzamura indi ntambwe mu bijyanye n’ubukerarugendo n’intego mu ishoramari.
Iri tangazo, rikavuga ko “Ku bufatanye bwa Arsenal n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda babashije kwesa imihigo y’ingenzi mu mikoranire, mu guteza imbere kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ubukerarugendo burambye, gushishikariza amamiliyoni y’abantu kurushaho kumenya Igihugu, ndetse no kubaka umusingi w’iterambere ry’ubukerarugendo.”
RDB ivuga ko iyi mikoranire yatumye ubwiza karemano bw’u Rwanda burushaho kumenyekana, kandi bigira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’urwego rw’Ubukerarugendo.
Iti “Abasura u Rwanda bageze kuri miliyoni 1,3 muri 2024, kandi umusaruro uva mu bukerarugendo uriyongera ugera kuri miliyoni 650 USD, habaho izamuka rya 47% kuva ubwo bufatanye bwatangira.”
RDB kandi yagaragaje ibihe by’ingenzi bitazibagirana byabayeho ku bw’ubu bufatanye, birimo ingendo za bamwe mu bafite amazina akomeye mu muryango wa Arsenal, barimo abayikiniye n’akiyikinira bagiye basura u Rwanda, barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina.
Aba basitari b’ikipe ya Arsenal, bagize amahirwe yo kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda, basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki y’Akagaera, ndetse banasura ikiraro cyo mu kirere cyo muri Pariki ya Nyungwe, ndetse bagenda banagira uruhare mu gikorwa cyo Kwita Izina abana b’Ingagi.
Ubu bufatanye kandi bwagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruba igicumbi mpuzamahanga cy’ibikorwa bya siporo ku Mugabane wa Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yagize ati “Twishimira kuba aya masezerano yarageze ku ntego yayo mu myaka myinshi y’imikoranire. Yafunguye imiryango mu kwagura ubukerarugendo no kumenyekanisha u Rwanda ku Isi, no guhamagarira abayituye gusurau Rwanda.”
Richard Garlick, Umuyobozi Mukuru wa Arsenal, na we yavuze ko aya masezerano y’imikoranire, yabaye urugendo rutazibagirana, kuko ku bufatanye na RDB babashije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, ndetse anafasha iyi kipe gukomeza kugirana umubano mwiza n’abakunzi bayo bo ku Mugabane wa Afurika.
RADIOTV10










