Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira ashobora kuburwa

radiotv10by radiotv10
03/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Bwongereza bwatanzeho u Rwanda urugero rw’Ibihugu by’indashyikirwa mu mikoranire y’ubukungu
Share on FacebookShare on Twitter

James Cleverly wabaye muri Guverinoma y’u Bwongereza, akaba ari na we washyize umukono ku masezerano yaherukaga y’iki Gihugu n’u Rwanda, yatangaje ko naramuka atowe nk’Umuyobozi w’Ishyaka ry’Aba- Conservative ndetse n’umwanya wa Minisitiri w’Intebe, azagarura aya masezerano.

Uyu wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, yavuze ko azubura umubano hagati y’u Rwanda n’iki Gihugu cy’u Bwongereza, naramuka atowe kuyobora iri shyaka riherutse kubura intebe yo kuyobora u Bwongereza.

Ni nyuma yuko Guverinoma y’u Bwongereza iherutse kujyaho mu Bwongereza iyobowe na Sir Keir Rodney Starmer, yahise ihagarika aya masezerano yagiye ahura n’imbogamizi zinyuranye.

Guverinoma y’Aba- Conservative iherutse gutsindwa ry’Aba-Labour, yari imaze igihe ishyize imbaraga muri iyi gahunda yo kohereza abimukira, aho yasinywe bwa mbere muri Mata 2022, aza guhura n’imbogamizi zanatumye Urukiko rw’Ikirenga ruyatesha agaciro.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, hongeye gukorwa igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano avuruye nk’aya, aho yari yasinwe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ndetse n’uyu James Cleverly wari uri muri Guverinoma y’u Bwongereza.

Guverinoma iyobowe n’ishyaka ry’Abakozi [Labour] riherutse guhagarika aya masezerano, yavuze ko iyi gahunda yari yari genewe kuzatangwaho imisoro y’Abongereza igera muri Miliyoni 700.

Mu kwezi gushize, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, Yvette Cooper yavuze ko amafaranga yasigaye kuri aya, azakoreshwa mu gushyiraho ingamba z’umutekano uhamye mu guhagarika abimukira binjira muri iki Gihugu.

Mu ijambo yavugiye ku nyubako Old War Office ifite amateka muri Politiki, Cleverly yavuze ko ishyaka rye “rigomba kwigarurira ukwizerwa” kuri gahunda yo guca intege abimukira mu rwego rwo kwigarurira abatora bashyigikiye andi mashyaka mu matora rusange.

Yagize ati “Igihe turi guhangana n’ikibazo cy’abimukira, nzakomeza guhagarara ku byo nakuze kuvuga: Tugomba gukoresha imbaraga zikomeye.”

Yavuze ko azakoresha umubano ndetse n’isura nziza afitanye n’u Rwanda “mu kubura iriya mikoranire y’ingenzi. Ikirenze kuri ibyo kandi, nzazahura ubucuti bwatokojwe n’ubwibone bw’Aba-Labour batitaye ku kamaro ka Dipolomasi iyoboye Isi.”
itsinda rishinzwe ubukangurambaga bwo kwiyamamaza kwa Cleverly, ritangaza ko iyi gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda, niyuburwa, itazaba isa nk’iya mbere kubera uburyo yangijwe na Labour.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Rubavu: Harumvikana imvugo zibusanye kuri Gitifu uvugwaho gukoresha nabi ububasha

Next Post

Hatanzwe umucyo ku isezera ry’uwari Umuyobozi muri Rayon Sports

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku isezera ry’uwari Umuyobozi muri Rayon Sports

Hatanzwe umucyo ku isezera ry’uwari Umuyobozi muri Rayon Sports

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.