Minisiteri y’Uburezi yibukije amashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, kubahiriza amabwiriza yashyizweho muri 2022 agena umusanzu utangwa n’ababyeyi, icyakora ayisumbuye yemererwa kongeraho 7 000 Frw ariko na byo bikagira inzira binyuramo.
Uku kwibutsa aya mabwiriza bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi, rivuga ko “hashingiwe ku mabwiriza yo ku wa 14 Nzeri 2024 ya Minisiteri agena umusanzu w’ababyeyi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta ndetse n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano, Minisiteri y’Uburezi iributsa amashuri kubahiriza ayo mabwiriza.”
MINEDUC yaboneyeho kwibutsa uwo musanzu muri buri cyiciro, aho mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri, ababyeyi bishyura ibihumbi 85 Frw ku gihembwe, ayisumbuye ariko abanyeshuri bigamo bataha, bakishyurirwa 19 500 Frw mu gihe mu y’incuke n’abanza, umusanzu w’ababyeyi ari 975 Frw.
Iri tangazo rya MINEDUC rigakomeza rigira riti “Amashuri yisumbuye ashobora kongera ku mafaranga yavuzwe haruguru 7 000 Frw ariko bibanje kwemezwa n’Inama Rusange y’ababyeyi barerera muri iryo shuri.”
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko andi mafaranga yishyurwa na Leta binyuze muri Capitation Grant, yavuze ko kugira ngo ishuri rikore ibinyuranyije n’ariya mabwiriza, bigomba kubanza kwemezwa n’inama rusange y’ababyeyi barerera muri iryo shuri, ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere riherereyemo kimwe n’iyi Minisiteri.
Aya mabwiriza atangajwe habura ibyumweru bibiri ngo umwaka w’amashuri wa 2025-2026 utangire, aho uzatangira tariki 08 Nzeri 2025.
RADIOTV10