• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amashusho y’Umwuzukuru wa Perezida Kagame agaragaza ubuhanga bwe yashimishije benshi

radiotv10by radiotv10
19/04/2023
in MU RWANDA
0
Amashusho y’Umwuzukuru wa Perezida Kagame agaragaza ubuhanga bwe yashimishije benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umwuzukuru wa Perezida Paul Kagame, akaba imfura ya Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, yagaragaye mu mashusho yanejeje benshi, ari kubara mu Kinyarwanda adategwa.

Aya mashusho yabanje gushyirwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter n’uwitwa Claude Karangwa, uri mu bakunze gukoresha cyane uru rubuga nkoranyambaga, agaragaza Umwuzukuru wa Perezida Kagame, ari mu rugo, ari gufashwa n’umubyeyi we (Se) kubara mu Kinyarwanda.

Iyi mfura ya Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, itangirira kuri rimwe ibara, ikageza ku icumi, agahita yikomera amashyi, yishimye we n’umubyeyi we, baba banyuzamo bagaseka.

Hari andi mashusho kandi agaragaza uyu mwuzukuru wa Perezida Paul Kagame, abara mu rurimi rw’Igifaransa, na yo aba ari kumwe na Se, na bwo bishimye baseka.

Ni amashusho yashimishije benshi, bayatanzeho ibitekerezo, bagaragaza ko bishimiye uburyo uyu mwana wa Ange Kagame agaragaza ubuhanga nubwo akiri muto byumwihariko akaba azi Ikinyarwanda.

Uwitwa Grace Usanase kuri Twitter, yagize ati “Uragatunga kibondo, bravooo Ange Kagame.”

Uwitwa Uwamahoro Arlet we yagize ati “Incwiii birashimishije kubona Umwuzukuru wa wa Perezida azi kubara mu Kinyarwanda, ariko rubanda rw’epfiyo rudashaka kwigisha abana babo Ikinyarwanda.”

Aya mashusho kandi yanashyizwe kuri Twitter n’ikinyamakuru Inyarwanda, cyatangaje ko akomeje gushimisha benshi kubera ubuhanga bw’Umwuzukuru wa Perezida.

AMASHUSHO: Umwuzukuru wa Perezida ari kubara imibare mu Kinyarwanda akomeje gushimisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. #inyarwandanews #inyarwanda #nonehoevents pic.twitter.com/66itJF3vJv

— Inyarwanda.com (@Inyarwandacom) April 18, 2023

Umwuzukuru wa Perezida Paul Kagame kandi akunze kugaragara mu mashusho n’amafoto ari kumwe n’Umukuru w’u Rwanda, aho aheruka ari ayafashwe ubwo Abakristu ba Kiliziya Gatulika bari mu gihe cy’Igisibo gitegura Pasika, ubwo Perezida Kagame yamuhaga umugisha nk’ibikunze gukorwa muri Kiliziya Gatulika, umwuzukuru we na we akawumuha.

Yamenye imwe mu mibare y'Ikinyarwanda, Umwuzukuru wa Perezida #Kagame yagaragaye ari kubara kuva kuri 1 kugeza ku 10. pic.twitter.com/EocxqlHipW

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) April 18, 2023

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

IFOTO: Perezida Ndayishimiye yasuye abahinzi yanga kugenda atabahaye umubyizi

Next Post

Itorero rishyigikiye ubutinganyi ishami ryaryo mu Rwanda ryaritunguye riribwiza ukuri

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Itorero rishyigikiye ubutinganyi ishami ryaryo mu Rwanda ryaritunguye riribwiza ukuri

Itorero rishyigikiye ubutinganyi ishami ryaryo mu Rwanda ryaritunguye riribwiza ukuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.