Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amashusho y’Umwuzukuru wa Perezida Kagame agaragaza ubuhanga bwe yashimishije benshi

radiotv10by radiotv10
19/04/2023
in MU RWANDA
0
Amashusho y’Umwuzukuru wa Perezida Kagame agaragaza ubuhanga bwe yashimishije benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umwuzukuru wa Perezida Paul Kagame, akaba imfura ya Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, yagaragaye mu mashusho yanejeje benshi, ari kubara mu Kinyarwanda adategwa.

Aya mashusho yabanje gushyirwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter n’uwitwa Claude Karangwa, uri mu bakunze gukoresha cyane uru rubuga nkoranyambaga, agaragaza Umwuzukuru wa Perezida Kagame, ari mu rugo, ari gufashwa n’umubyeyi we (Se) kubara mu Kinyarwanda.

Iyi mfura ya Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, itangirira kuri rimwe ibara, ikageza ku icumi, agahita yikomera amashyi, yishimye we n’umubyeyi we, baba banyuzamo bagaseka.

Hari andi mashusho kandi agaragaza uyu mwuzukuru wa Perezida Paul Kagame, abara mu rurimi rw’Igifaransa, na yo aba ari kumwe na Se, na bwo bishimye baseka.

Ni amashusho yashimishije benshi, bayatanzeho ibitekerezo, bagaragaza ko bishimiye uburyo uyu mwana wa Ange Kagame agaragaza ubuhanga nubwo akiri muto byumwihariko akaba azi Ikinyarwanda.

Uwitwa Grace Usanase kuri Twitter, yagize ati “Uragatunga kibondo, bravooo Ange Kagame.”

Uwitwa Uwamahoro Arlet we yagize ati “Incwiii birashimishije kubona Umwuzukuru wa wa Perezida azi kubara mu Kinyarwanda, ariko rubanda rw’epfiyo rudashaka kwigisha abana babo Ikinyarwanda.”

Aya mashusho kandi yanashyizwe kuri Twitter n’ikinyamakuru Inyarwanda, cyatangaje ko akomeje gushimisha benshi kubera ubuhanga bw’Umwuzukuru wa Perezida.

AMASHUSHO: Umwuzukuru wa Perezida ari kubara imibare mu Kinyarwanda akomeje gushimisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. #inyarwandanews #inyarwanda #nonehoevents pic.twitter.com/66itJF3vJv

— Inyarwanda.com (@Inyarwandacom) April 18, 2023

Umwuzukuru wa Perezida Paul Kagame kandi akunze kugaragara mu mashusho n’amafoto ari kumwe n’Umukuru w’u Rwanda, aho aheruka ari ayafashwe ubwo Abakristu ba Kiliziya Gatulika bari mu gihe cy’Igisibo gitegura Pasika, ubwo Perezida Kagame yamuhaga umugisha nk’ibikunze gukorwa muri Kiliziya Gatulika, umwuzukuru we na we akawumuha.

Yamenye imwe mu mibare y'Ikinyarwanda, Umwuzukuru wa Perezida #Kagame yagaragaye ari kubara kuva kuri 1 kugeza ku 10. pic.twitter.com/EocxqlHipW

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) April 18, 2023

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 19 =

Previous Post

IFOTO: Perezida Ndayishimiye yasuye abahinzi yanga kugenda atabahaye umubyizi

Next Post

Itorero rishyigikiye ubutinganyi ishami ryaryo mu Rwanda ryaritunguye riribwiza ukuri

Related Posts

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Itorero rishyigikiye ubutinganyi ishami ryaryo mu Rwanda ryaritunguye riribwiza ukuri

Itorero rishyigikiye ubutinganyi ishami ryaryo mu Rwanda ryaritunguye riribwiza ukuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.