Amashusho y’Umwuzukuru wa Perezida Kagame agaragaza ubuhanga bwe yashimishije benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwuzukuru wa Perezida Paul Kagame, akaba imfura ya Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, yagaragaye mu mashusho yanejeje benshi, ari kubara mu Kinyarwanda adategwa.

Aya mashusho yabanje gushyirwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter n’uwitwa Claude Karangwa, uri mu bakunze gukoresha cyane uru rubuga nkoranyambaga, agaragaza Umwuzukuru wa Perezida Kagame, ari mu rugo, ari gufashwa n’umubyeyi we (Se) kubara mu Kinyarwanda.

Izindi Nkuru

Iyi mfura ya Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, itangirira kuri rimwe ibara, ikageza ku icumi, agahita yikomera amashyi, yishimye we n’umubyeyi we, baba banyuzamo bagaseka.

Hari andi mashusho kandi agaragaza uyu mwuzukuru wa Perezida Paul Kagame, abara mu rurimi rw’Igifaransa, na yo aba ari kumwe na Se, na bwo bishimye baseka.

Ni amashusho yashimishije benshi, bayatanzeho ibitekerezo, bagaragaza ko bishimiye uburyo uyu mwana wa Ange Kagame agaragaza ubuhanga nubwo akiri muto byumwihariko akaba azi Ikinyarwanda.

Uwitwa Grace Usanase kuri Twitter, yagize ati Uragatunga kibondo, bravooo Ange Kagame.”

Uwitwa Uwamahoro Arlet we yagize ati Incwiii birashimishije kubona Umwuzukuru wa wa Perezida azi kubara mu Kinyarwanda, ariko rubanda rw’epfiyo rudashaka kwigisha abana babo Ikinyarwanda.”

Aya mashusho kandi yanashyizwe kuri Twitter n’ikinyamakuru Inyarwanda, cyatangaje ko akomeje gushimisha benshi kubera ubuhanga bw’Umwuzukuru wa Perezida.

Umwuzukuru wa Perezida Paul Kagame kandi akunze kugaragara mu mashusho n’amafoto ari kumwe n’Umukuru w’u Rwanda, aho aheruka ari ayafashwe ubwo Abakristu ba Kiliziya Gatulika bari mu gihe cy’Igisibo gitegura Pasika, ubwo Perezida Kagame yamuhaga umugisha nk’ibikunze gukorwa muri Kiliziya Gatulika, umwuzukuru we na we akawumuha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru