Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping wagiriye uruzinduko rw’amateka muri Leta Zunze Ubumwe za America, arahura na mugenzi we Joe Biden, baganire ku ngingo Ibihugu bitakunze kujyaho imbizi.
Ni uruzinduko rwa mbere Xi Jinping agiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amarica, kuva mu myaka itandatu ishize.
Xi Jinping na Joe Biden, bombi barahurira mu biganiro byitezweho koroshya ubushyamirane hagati y’Ibihugu by’ibihangange bimaze igihe birebana ay’ingwe.
Aba abayobozi bombi bagaragaje ko noneho biteguye kuganira ku bibazo by’ingutu byakunze guhanganisha impande zombi no kutavugwaho rumwe.
Ibi bibazo birimo Ikirwa cya Taiwan, intambara ya Israel na Hamas, intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine, ibijyanye na Korea ya Ruguru, ishyirwa mu bikorwa ry’amahame y’uburenganzira bwa muntu, n’ibindi bibazo by’ubukungu bimaze igihe impaze zombi zarananiwe kubikemura kubera kutabyumvikanaho.
Aba bayobozi bombi bazitabira inama yiga ku bufatanye mu bukungu hagati y’Umugabane wa Asia na Pasifika (APEC) izabera i San Francisco muri Leta Znzwe Ubumwe za America muri iki cyumweru.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10