Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amateka yongeye kwiyandika mu mahitamo y’Abanyarwanda: Perezida Kagame yarahiye aha isezerano Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
12/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amateka yongeye kwiyandika mu mahitamo y’Abanyarwanda: Perezida Kagame yarahiye aha isezerano Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Saa 15:42’, isaha itazibagirana mu mateka y’Abanyarwanda ubwo bakiraga indahiro ya Perezida Paul Kagame bongeye kwitorera ku majwi 99,18%, akaba yabizeje ko bazakomeza gufatanya nk’uko byakomeje kubaranga, ati “Icyizere mumfitiye, ni cyo mbafitiye.”

Ni umunsi wari utegerezanyijwe amatsiko menshi, ku Banyarwanda batahwemye kugaragariza Perezida Paul Kagame ko ari we muyobozi uhwanye n’amahitamo yabo, ndetse bakabigaragariza mu kumuhundagazaho amajwi mu matora yabaye tariki 15 Nyakanga 2024, yasize bamutoye ku gipimo gisatira 100%.

Umuhango witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batandukanye barenga 20, baturutse mu mfuruka zose z’Umugabane wa Afurika, ndetse n’abandi Banyacyubahiro barimo abayoboye Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’abigeze kuba Abakuru b’Ibihugu.

Ku isaaha ya saa cyenda na mirongo ine n’ibiri (15:42’), Perezida Paul Kagame wari ufashe ku ibendera ry’u Rwanda n’ukuboko kw’imoso, yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda muri Manda y’imyaka itanu, ikaba ari na yo ya mbere nyuma y’uko Itegeko Nshinga rihinduwe, imyaka ya manda ikagirwa itanu ivuye kuri irindwi.

Mu birori byari binogeye ijisho, Perezida Paul Kagame amaze kurahizwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, yanamushyikirije ibirango by’Igihugu, Itegeko Nshinga, Ibendera n’Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, ndetse Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, na we amushyikiriza inkota n’ingabo, nk’ibimenyetso by’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda byo kurinda ubusugire bw’Igihugu.

Icyizere bamugiriye yavuze ko na we ari cyo abafitiye

Mwakunze kuvuga ngo ‘ni wowe’ ariko si ndi njyenyine

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere, bakamutora, ndetse ko babigaragaje mu bihe bitambutse birimo ibyo kwiyamamaza, ndetse n’ibikorwa by’amatora, byaranzwe n’ibyishimo ku Banyarwanda.

Ati “Ndagira ngo mbere na mbere nshimire Abanyarwanda mwese kuba mwongeye kungirira icyizere. Nishimiye kongera kubabera Umuyobozi ari we Perezida muri iyi manda nshya dutangiye.”

Perezida Kagame kandi yashimiye abashyitsi baje kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi birori, yaba ari abaturutse mu Bihugu bya hafi ndetse n’abaturutse mu bya kure.

Yavuze ko muri iyi myaka 30 ishize, u Rwanda rwashyizeho politiki ishingiye ku kongera kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasenywe n’ubutegetsi bubi bwabayeho mbere bukabiba amacakubiri mu Banyarwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibyo Abanyarwanda bagezeho muri iyi myaka 30, byagezweho kubera imikoranire y’Abanyarwanda n’abayobozi babo, by’umwihariko umuyobozi wabo bihitiyemo.

Ati “Mu bihe byo kwiyamamaza twumvaga kenshi ya ntero yagira iti ‘ni wowe’, ariko mu by’ukuri si njye njyenyine, ahubwo ni mwebwe ni twese, namwe.”

Yavuze ko ubu igisigaye ari uguhanga amaso ibiri imbere, ubundi ubu bufatanye bwakomeje kuranga Abanyarwanda, bugakomeza kubageza ku bindi bifuza kugeraho.

Ati “Ubu rero tugomba kongera kureba imbere ahazaza. Mu myaka 30 ishize, twageze kuri byinshi kandi byiza, ariko nanone haracyari byinshi tutarageraho, ariko tuzageraho mu myaka iri imbere. Iyi manda nshya rero, ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho. Kuki se n’ubundi tutarenza ku byo twakoze?”

Ibi kandi kuba Abanyarwanda babitekereza, ntabwo byaba ari ukwigerezaho, kuko ibyo bashoboye mu bihe bitambutse byari bigoye, bishimangira ko ntacyo batageraho kandi ko icyatuma babigeraho kigishinze imizi.

Ati “Kubitekereza ntabwo ari ukurota, birashoboka bizashoboka, twabikora kandi tuzabikora. Icy’ingenzi muri byose turi hamwe turi umwe.”

Yongeye kwizeza Abanyarwanda ko icyizere bamugiriye azakomeza kukigenderaho, kandi ko yizeye ko n’ubundi bazakomeza kukimushyigikiramo bakanamufasha kuzuza inshingano bamuhaye.

Ati “Mwampaye amahirwe y’icyo cyizere yo kubakorera no gukorana namwe, ibyo twifuza byose tuzabigeraho. Hari byinshi tugomba gukomeza gucyemura, hari byinshi tugomba gukomeza guhuriraho, icyizere mumfitiye, ni cyo mbafitiye.”

Umukuru w’u Rwanda yizeje Abanyarwanda ko umugisha u Rwanda rufite, uzakomeza gushoboza abarutuye kugera ku byo bifuza kugeraho, kandi buri wese abigizemo uruhare, ndetse n’umusaruro wabyo ukazakomeza kugera kuri bose.

Perezida Kagame yarahiriye kongera kuyobora Abanyarwanda
Abakuru b’Ibihugu binyuranye bitabiriye ibi birori

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − seven =

Previous Post

Iby’ingenzi bitangaje ku rubuga ChatGPT rwabaye inshuti y’abandika ‘Memoire’ n’abifuza kugorora inyandiko

Next Post

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe umunsi w’ikiruhuko rusange mu Rwanda

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe umunsi w’ikiruhuko rusange mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.