Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko amatiyo y’amazi meza anyura mu Mudugudu wabo, ariko bo bakaba bakivoma amazi mabi, badatinya kwita ibiziba, bayakoresha muri byose no kuyanywa.
Aba baturage bo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Bunyoni, Umurenge wa Kivumu, bavuga ko bamaze igihe kirenga imyaka itanu basaba amazi meza kuko bavoma mu gishanga, ariko bakategereza igisubizo bagaheba.
Umusaza witwa Habinshuti François Xavier, umunyamakuru yasanze yagiye kuvoma amazi yo mu bishanga, kimwe n’abandi baturage bo muri Gitwa, yamubwiranye agahinda ko kuba bakivoma amazi mabi, kandi bazi neza ko imiyoboro ijyana ameza ahandi, inyura hafi yabo. Yagize ati “Uko uyabona ni ko tuyakoresha, mu guteka, kumesa n’ibindi.”
Senzira Jean Damascène na we yagize ati “Ntiwareba ukuntu aba yanduye! Hari ibikeri, inzoka… Kuyavoma ni ukubura amazi, kuko iyo umuntu yishwe n’inyota birangira ayagotomereye.”
Iyamuremye na we ati “Amazi meza aho ari ni kure ku muhanda; bisaba urugendo rw’amasaha abiri ku musore kugira ngo agaruke kandi amatiyo anyura muri uyu Mudugudu wacu, ariko twe nta mazi tugira.”
Gusa Umukuru w’Umudugudu wa Gitwa, Bayagambe Daphrose, we agaragaza ko hari intambwe iherutse guterwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro.
Yagize ati “Mu nteko y’abaturage, Visi Meya yatubwiye ko hagiye gukorwa igishushanyo mbonera, kandi ko amazi azatangwa hashingiwe ku buryo abantu batuye. Urebye koko turanywa amazi mabi, n’ubwo abajyanama baduha inama z’uko twayasukura, ariko abantu bose ntibabyumvaga kimwe. Ni na yo mpamvu usanga abana barwara inzoka kubera umwanda uva kuri ayo mazi.”
Mudacumura Emmanue, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ishami rya Rutsiro, avuga ko aba baturage bahoranye amazi meza ariko bakaza kwangiza bimwe mu bikorwa remezo byayo, bityo ikibazo cyabo kigiye gushakirwa umuti mu gihe cya vuba.
Ati “Habayeho kwangiza ibikoresho by’amazi. Abacunga iyo zone babwiye abaturage ko ari bo babyangije bityo bakwiye gushaka amafaranga yo kugura ibyo bikoresho bishyirwemo. Tugiye gukorana n’abo bacunga zone bagura mubazi bashyirweho bityo abaturage bavome. Tuzanakora ubukangurambaga kugira ngo bamenye ko ibikorwaremezo ari ibyabo kandi ko kubyangiza bibagiraho ingaruka. Turabikurikirana kandi vuba birakemuka.”
Kugeza ubu, Akarere ka Rutsiro kari kuri 69.7% by’abaturage bagerwaho n’amazi meza, mu gihe gahunda ya 2 y’imbaturabukungu ya Guverinoma y’u Rwanda (NST2) iteganya ko bitarenze umwaka wa 2029, abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza.



Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10









