Sunday, September 8, 2024

Amatora: Hatangajwe inkuru yumvikanamo amahirwe ku batarabashije kwiyimura kuri Lisiti y’itora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje ko abatarabashije kwiyimura kuri Lisiti y’itora, bafite amahirwe yo kuzuza inshingano zo gutora, kuko bashobora gutorera ahabegereye bagashyirwa ku mugereka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, umunsi wari utegerejwe n’Abanyarwanda benshi, baramukiye mu gikorwa cy’Amatora ya Perezida wa Repubulika, n’ay’Abadepite abaye ku nshuro ya mbere yarahujwe.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’ibindi bigize inzira ziganisha ku matora nyirizina, birimo kwireba no kwikosoza kuri Lisiti y’itora, ndetse no kuba Abanyarwanda barahawe umwanya uhagije wo kuba bakwiyimura kuri Lisiti y’Itora bakoresheje ikoranabuhanga rya Telefone.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bwatangaje ko abacikanywe n’aya mahirwe yo kwiyimura kuri Lisiti y’Itora, batavutswa uburenganzira bwabo bwo gutora, bukaba n’inshingano zabo.

Itangazo ryashyizwe hanze, rigira riti “Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iramenyesha ko abarabashije kwiyimura, bemerewe gutorera kuri site z’itora zibegereye nyuma yo kugenzura ko banditse ku ilisiti y’itora, bagashyirwa ku mugereka.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku mabwiriza yayo yo ku wa 19 Gashyantare 2024 agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024, cyane cyane mu ngingo yayo ya 93.

RARIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts