Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yizeje abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu kwishyurwa ibirarane by’amafaranga arimo ay’agahimbazamusyi k’umukino baheruka kunganya, mbere yuko iyi kipe ihura n’iya Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Amakuru aturuka muri Nigeria aho Ikipe y’u Rwanda iri yitegura umukino ifite kuri uyu wa Gatandatu, yemeza ko Perezida wa FERWAFA, yemereye aba bakinnyi kwishyurwa ibirarane bari bafitiwe.
Amafaranga yemerewe aba bakinnyi, arimo agahimbazamusyi ko kuba Amavubi yaranganyije na Lesotho igitego 1-1 mu mukino wabaye muri Werurwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami rya Siporo, avuga ko aka gahimbazamusyi kishyurwa abakinnyi, kangana n’ibihumbi 750 Frw kuri buri mukinnyi.
Nanone kandi Shema Ngoga Fabrice yizeje abakinnyi kwishyurwa ibirarane by’amafaranga bahabwa uko bahamagawe azwi nka Call up Fees, aho bari baberewemo ayo guhamagarwa inshuro ebyiri, hakiyongeraho ayo kuri iyi nshuro.
Aya mafaranga yose hamwe agomba guhabwa abakinnyi imbumbe, angana na miliyoni 75 Frw, y’ibirarane bari baberewemo.
Ni amafaranga atangwa na Minisiteri ya Siporo, aho Perezida wa FERWAFA, mu kiganiro yaraye agiranye n’abakinnyi kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025, yabizeje ko bagomba kuyishyurwa.
Amakuru avuga ko Minisiteri ya Siporo yamaze gutanga aya mafaranga yose, kugira ngo bayashyikirizwe, bazamanuke mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nzeri 2025, bahagaze neza.
Shema Ngoga Fabrice waherekeje Amavubi nyuma y’iminsi ibiri gusa atorewe kuba Perezida wa FERWAFA, yanizeje iyi kipe kandi ko niramuka itsinze uyu mukino uzayihuza na Nigeria, azayihemba, ariko ntiyatangaje igihembo ayiteganyirije.

RADIOTV10