Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amavubi U23 yatunguye umukecuru udasiba kuri Stade bamuha impano (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
18/10/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Amavubi U23 yatunguye umukecuru udasiba kuri Stade bamuha impano (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru witwa Mukanemeye Madeleine wo mu Karere ka Huye, usanzwe ari umukunzi w’Ikipe ya Mukura VS n’Amavubi, yasuwe n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23, bamuha impano zirimo umwambaro w’Ikipe y’Igihugu.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, ubwo abakinnyi, abatoza n’abandi bari kumwe basuraga uyu mukecuru ukunze kugaragara kuri stade ya Huye yagiye gushyikira ikipe ya Mukura ndetse n’iy’Igihugu Amavubi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ritangaza ko iyi kipe y’abatarengeje imyaka 23 bahaye impano uyu mukecuru.

Ubutumwa bw’iri shyirahamwe buherekeje amafoto agaragaza abakinnyi bari kumwe n’uyu mukecuru, bugira buti “Bamuhaye umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, ikoti ry’imvura, ibahasha n’ibiribwa.”

FERWAFA ikomeza ivuga ko uyu mukecuru “Yasazwe n’ibyishimo, abasezeranya kuzaza kubafana bahatana na Mali.”

Abasore b’Amavubi basanze uyu mukecuru ari mu turimo two mu rugo, yabakiranye urugwiro, agenda abaramutsa umwe ku wundi akagenda anaba ibyo bita chance.

Uyu mukecuru wagaragazaga amarangamutima yo kuba yakiriye aba basore b’Igihugu, yagize amarira y’ibyishimo, ababwira ati “Ni ibyishimo.”

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23, amaze iminsi mu Karere ka Huye ari mu myitozo yo kwitegura umukino uzayihuza na Mali mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

P.Kagame yatembereje Muhoozi mu rwuri anagabira abarimo Andrew Mwenda watangiye kumwirahira

Next Post

Museveni agiye gutumira Macron baganire ku bya DRCongo n’iby’u Burayi

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Museveni agiye gutumira Macron baganire ku bya DRCongo n’iby’u Burayi

Museveni agiye gutumira Macron baganire ku bya DRCongo n’iby’u Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.