Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yitegura imikino ifitanye na Djibouti mu gushaka itike yo kwerekeza muri Gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu (CHAN) cya 2025, yatangiye umwiherero n’imyitozo.
Iyi myitozo yatangiye kuri uyu wa Mbere nyuma yuko Umutoza w’Amavubi Frank Spittler Torsten ahamagaye abakinnyi 26.
Mu bakoze imyitozo kuri uyu wa Mbere, ntiharimo abakinnyi Hakizimana Adolphe, Ndayishimiye Thierry na Ndayishimiye Didier bose bakinira AS Kigali kuko bari bafite umukino w Shampiyona.
Umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Djibouti, uzabera mu Rwanda, kuri Stade Amahoro tariki 27 Ukwakira 2024, ndetse n’u wa Kabiri ukazabera mu Rwanda tariki 31 Ukwakira 2024, kuko iki Gihugu kidafite Sitade iri ku rwego rusabwa na CAF.
Ikipe izakomeza hagati y’Amavubi na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu kwezi k’Ukuboza 2024.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ari gushaka uko yasubira muri CHAN, ntiyitabiriye iheruka, dore ko yasezerwe na Ethiopia mu ijonjora.
Ni mu gihe u Rwanda ruheruka muri CHAN muri 2021 ubwo hakinwaga iya 2020 muri Cameroon, rwari rwasezerewe rugeze muri 1/4 cy’irangiza, ubwo yatahaga imaze gutsindwa na Guinea 1-0.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10