Umukecuru w’imyaka 66 y’amavuko, wo mu Kagari ka Muhororo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, avuga ko inka ye yayinyazwe n’ikimina kubera ideni ry’umuhungu we, none akomeje gusiragira ku Biro by’Akarere asaba kurenganurwa, mu gihe ubuyobozi buvuga ko ibyakozwe byanyuze mu mucyo.
Nyirahabimana Fatuma, avuga ko inka ye yatwawe kubera ideni umuhungu we Mbarimombazi Cyprien w’imyaka 40 yari afitiye ikimina.
Uyu mubyeyi avuga ko abagize itsinda uyu Mbarimombazi abereyemo umwenda, baje bagashorera Inka ye bakanayitesha inyana y’amezi abiri, byaje gutuma inapfa.
Avuga ko yahurujwe ubwo iyo nka yajyanwaga, akagerageza kwitambika agaragaza ko ari iye dore ko ayifitiye icyangombwa, ariko bakamubera ibamba, bakayijyana.
Ati “Nasanze bayishoreye ku gasozi mbabaza uburyo yayijyanye barambwira ngo bagiye kwiyishyura itsinda umuhungu wanjye yambuye, mbabajije niba iyo nka ari iye barambwira ngo niba bimbabaje ninjye kubarega. Nahise njya ku Kagari n’inka na bo turajyana n’abaturage bahari, Gitifu aravuga ngo nibanyihorere bashorere inka yabo.”
Kuva ubwo ngo yahise atangira gusiragira mu nzego zitandukanye agerageza kugaruza inka ye kugeza ubwo amaze kujya ku biro by’Akarere inshuro zirindwi ndetse biza gutuma akurwa mu bakora muri VUP kuko yaba yarahitishijwemo akazi no gukomeza kwiruka ku nka ye.
Ati “Yemwe n’akazi nari mfite ka VUP barampagaritse kuko urumva ko nashyogozanyije na Gitifu w’akagari, twari turi gukora tugeze mu ma saa tanu barambwira ngo njye kumvikana na Gitifu bampitishamo inka cyangwa akazi ndababwira ngo inka nzayikurikirana kugeza umunsi nzapfa.”
Umukozi Ushinzwe Iterambere mu Kagari ka Muhoro, Nzabanita Fils, avuga ko iri tungo ryari ryatanzwemo ingwate n’umuhungu w’uyu mukecuru, kandi ko yagombaga kwishyura ideni.
Ati “Inka yari iragiwe n’umuhungu we ayitangaho ingwate mu itsinda ananiwe kwishyura rirayitwara.”
Uyu muyobozi anahakana ibivugwa ko uyu mukecuru yakuwe muri VUP kubera iki kibazo. Ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo ni ukumuvanamo, n’ubundi buri mwaka hari abavamo, niba twajyaga tugiramo nk’abantu 80 ariko ubu dufite 29. Ni uko wenda ashobora kubihuza n’icyo kibazo akagira ngo ni cyo cyabiteye ariko si byo.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie wakiriye ikibazo cy’uyu mukecuru, avuga ko kuba amaze kujya ku Karere inshuro 7 biterwa no kutumva inama yagiriwe
Agira ati “Twamugiriye inama yo kurega umuhungu we muha na nimero yanjye ndamubwira nti nujya ukenera ubujyanama ujye umpamagara kuri iyi telefone ariko ntuzagaruke ku Karere kuko urugendo ukora ni urw’ubusa. Rero bigaragara ko umukecuru yanze kwiteranya n’urubyaro rwe.”
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10