Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amb.Gatete wahawe inshingano n’Umuryango w’Abibumbye yarahijwe  n’Umunyamabanga wawo

radiotv10by radiotv10
09/11/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amb.Gatete wahawe inshingano n’Umuryango w’Abibumbye yarahijwe  n’Umunyamabanga wawo
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi Claver Gatete uherutse guhabwa kuyobora Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Ubukungu muri Afurika, yazirahiriye imbere y’Umunyamabanga Mukuru w’Uyu Muryango, António Guterres.

Ni nyuma y’uko Ambasaderi Claver Gatete aherutse kujya i Addis Ababa muri Ethiopia, ahasanzwe hari icyicaro gikuru cy’iyi Komisiyo izwi nka UN ECA.

Claver Gatete wari umaze umwaka n’igice ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yahawe izi nshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Ubukungu muri Afurika, mu ntangiro z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2023.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres wanahaye Amb. Claver Gatete izi nshingano, ni na we wakiriye indahiro ze.

Ubutumwa dukesha iyi Komisiyo ya UN ishinzwe Ubukungu muri Afurika, bwanyuze kuri X, buvuga ko “Mu muhango wo gutangira ku mugaragaro inshingano z’Umunyamabanga Nshingwakorwa wa ECA, Claver Gatete yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2023.”

Ambasaderi Claver Gatete wasimbuye Umunya-Cameroon Vera Songwe wari usoje manda ye yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa UN ECA, yageze i Addis Ababa mu cyumweru gishize, tariki 02 Ugushyingo 2023, ari na bwo yakiranwaga icyubahiro n’abasanzwe bakora muri iyi Komisiyo, barimo abashinzwe umutekano.

Iyi komisiyo igiye kuyobora na Ambasaderi Claver Gatete, yashinzwe mu 1958; uretse kuba ifite Icyicaro gikuru i Addis Ababa, inafite ibiro by’amashami mu Bihugu binyuranye birimo u Rwanda, Sénégal, Maroc, Niger no muri Cameroon.

António Guterres yifurije imirimo myiza Ambasaderi Gatete
Mu cyumweru gishize ubwo yageraga ku cyicaro cya EAC yakiranywe ubwuzu n’icyubahiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Uko imirwano ya FARDC na M23 yifashe: Kajugujugu z’intambara zongeye gusuka ibisasu

Next Post

Ibivungwa nyuma y’inkuru yasakaye y’ubukwe bw’abazwi muri sinema Nyarwanda ikomeje kuvugisha benshi

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivungwa nyuma y’inkuru yasakaye y’ubukwe bw’abazwi muri sinema Nyarwanda ikomeje kuvugisha benshi

Ibivungwa nyuma y'inkuru yasakaye y’ubukwe bw’abazwi muri sinema Nyarwanda ikomeje kuvugisha benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.