Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, General Patrick Nyamvumba, yasuye ikipe ya wa Rayon Sports aho muri iki Gihugu yagiye gukina na Singida Black Stars mu mukino wo kwishyura, ayibwira ko kuba yaratsinzwe uwa mbere bitagomba kuyica intege, anifashisha urugero ko mu gisirikare gutsindwa umunsi umwe bishoboka, ariko ntibibuze gutsinda urugamba.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, aho Amb. Gen Nyamvumva yasuye iyi kipe aho iri mu mwiherero, ndetse akayigenera ubutumwa.
Nk’uko tubikesha ubuyobozi bwa Rayon Sports, Amb. Gen Nyamvumba “Yibukije abakinnyi ko gutsindwa umukino ubanza bitavuze ko gukomeza bidashoboka. Yababwiye ko no ku rugamba rwa Gisirikare bibaho gutsindwa umunsi umwe ariko ukazatsinda intambara.”
Ikipe ya Rayon Sports ifite umukino na Singida Black Stars wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nzeri, mu gihe umukino ubanza wabereye i Kigali mu cyumweru gishize, aho Rayon Sports yatsinzwe igitego 1-0.
Amakuru aturuka muri Tanzania, aremeze ko ikipe ya Rayon Sports yiteguye neza umukino wo kwishyura ndetse bakaba banafite ibyishimo byuko umukinnyi wabo ngenderwaho Bigirimana Abedy utarakinnye umukino ubanza kubera imvune, yasubukuye imyitozo ndetse nta gihindutse agomba kuzakoreshwa n’umutoza Afhamia Lotfi mu mukino wo kwishyura.
Ikindi kandi nuko abakinnyi batanu ba Rayon Sports bari basigaye i Kigali kuri uyu wa Gatatu kubera ikibazo cy’ibyangombwa, na bo bamaze kugera muri Tanzania basanze bagenzi babo.


Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10