Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ambasaderi w’Umuryango w’u Burayi yatunguye benshi agaragaza ko we n’abana be bihebeye Rayon

radiotv10by radiotv10
25/04/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Ambasaderi w’Umuryango w’u Burayi yatunguye benshi agaragaza ko we n’abana be bihebeye Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU/ European Union) mu Rwanda, Nicola Bellomo yagaragaje ko we n’abana be basanzwe ari abafana bakomeye ba Rayon Sports ndetse bakaba banarebye umukino wahuje iyi kipe na AS Kigali.

Mu mashusho Nicola Bellomo yashyize kuri Twitter ye, agaragaza abakunzi ba Rayon Sports bari mu byishimo nyuma y’uko iyi kipe yabo itsinze AS Kigali 1-0 kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona.

Aya mashusho kandi agaragaramo abakinnyi ba Rayon Sports bajya gushimira abakunzi b’iyi kipe aho umwe muri bo, rutahizamu Manace Mutatu aba afite umwana ku rutugu akaba ari umwana wa Ambasaderi Nicola Bellomo.

Nicola Bellomo yashimiye Rayon Sports kuri iyi ntsinzi, ndetse n’uburyo yakiriwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ndetse no kuba iyi kipe yashimishije umwana we ku isabukuru ye y’amavuko.

Yagize ati “Isabukuru y’umuhungu wacu ndetse natwe twese twayizizanyije n’umukino ndetse n’ibirori bigiye gukurikira intsinzi. Gikundiro”

⚽️⚽️⚽️ Congratulations @rayon_sports and thanks for the warm welcome at #Nyamirambo Stadium. The birthday boy 🎂 and all of us enjoyed the game and the post-game celebrations ! #Gikundiro pic.twitter.com/0wsHZsibtg

— nicola bellomo (@nicolabellomo) April 23, 2022

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bishimiye uyu mudipolomate ukomeye, ndetse bamubwira ko bamwishimiye mu muryango w’Aba-Rayons.

Ade Bizima yagize ati “Urakoze kutwereka urukundo. Urakaza neza mu muryango wa Rayon.”

Maurice na we yagize ati “Urakoze Ambasaderi ku bwo kuba umwe mu muryango mwiza w’abakunda ikipe yacu. Ngarutse ku buryo washyigikiye ikipe, birashimishije cyane.”

Rayon Sports nyuma yo gutsinda 1-0 AS Kigali, yahise igira amanota 41 ihita ifata umwanya wa kane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + twelve =

Previous Post

Amajyepfo: Abarokotse bavuga ko ubuyobozi bubahatira kwiyunga n’ababahotera aho kubajyana mu butabera

Next Post

Perezida Kagame yageze muri Uganda mu ruzinduko rw’amateka no mu isabukuru ya Muhoozi

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageze muri Uganda mu ruzinduko rw’amateka no mu isabukuru ya Muhoozi

Perezida Kagame yageze muri Uganda mu ruzinduko rw’amateka no mu isabukuru ya Muhoozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.